Icyumweru cy’Ivugabutumwa cyateguwe na Shekinah Choir ikorera umurimo muri ADEPR Rwimbogo, cyaranzwe n’ibice 3 by’ingenzi tugiye kugarukaho mu makuru twabateguriye maze mu gice cya 3 cy’igitaramo Paradise.rw iguhitiyemo udushya 4.
Mu gice cya Mbere cyaranze iyi gahunda ku munsi wa Mbere nyirizina kugeza ku munsi wa Gatanu, Shekinah Choir yasuye imiryango 4 ya bamwe mu bahoze ari abaririmbyi bayo nubwo byari biteganyijwe gusura imiryango 6 ntibyabaye bigishobotse kuko imiryango ibiri yahise igira gahunda zihutirwa birangira gahunda yo kubageraho ihinduka.
Mu gice cya kabiri cy’iki cyumweru byari kuwa Gatandatu aho Shekinah Choir yateguye gahunda y’ibiganiro mpaka kuri Bibiliya. Hari hateguwe impuguke zaganiriye ku ijambo zigasobanura ndetse zigatanga umwanya abakristo bakazibaza ibibazo ku ijambo ry’Imana.
Aganira na Paradise.rw, Perezida wa Shekinah Choir Bwana Erneste NYETERA yavuze ko iki cyumweru cyatanze umusaruro ugaragarira buri were. Yagize ati: "Umusaruro uvuye muri iki cyumweru twakozemo ivugabutumwa ni ukuri wagaragariye buri wese"
Mu gice gisoza cy’icyumweru cya Shekinah Choir, dore Udushya 4 twihariye igitaramo cya Shekinah Choir
1.Uruhimbi ruteguwe neza
Uruhimbi ruteguye neza mu mabara y’umweru ubururu bwijimye n’umuhondo na tapis y’icyatsi higanje urumuri rw’amatara n’udutara duto duto tumyasa (jeux des lumières)
Igitaramo cyaranzwe n’umunezero kuva gitangira. Amakora y’abasangwa yo ku mudugudu wa Rwimbogo yari yabucyereye mu myambaro isa (uniforme) ndetse yatangiye araririmbira hamwe indirimbo ya rusange mu majwi aryoheye amatwi.
2.Ubwitabire buri ku rego rwo hejuru
Iki gitaramo cya Shekina Choir cyitabiriwe ku kigero cyo hejuru cyitabiriwe n’abashumba batandukanye ba ADEPR kuva hirya no hino abarimo b’Itorero ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.
Kwakirana:
Umuyobozi uhagarariye Itorero rya Rwimbogo mu ijambo ryo gushima, yakiriye mwarimu ndetse na MC Eric ari nawe wayoboye iki gitaramo. Yakiriye kandi Umuyobozi wa Chorale Shekinah, Erneste NYETERA, Abagize inama mpuzabikorwa y’Itorero rya ADEPR Rwimbogo.
Yakiriye amakorari akorena umurimo na shekinah Choir arimo Chorale Helubana, Elayono Choir ndetse yakira mu buryo bw’Icyubahiro Shekinah Choir ndetse n’ababaye muriyo.
Mu bandi bashyitsi bakuru bitabiriye iki gitaramo harimo Umushumba Moses na Madame baturutse mu itorero Methodiste.
Bakiriye kandi Umushumba Athanase SENGUMUREMYI waje aturutse mu Itorero rya ADEPR NYAMATA akaba yaje ayoboye itsinda rinini ririmo na Chorale UMUSEKE yataramiye abitabiriye iki gitaramo n’Inshuti za Chorale Umuseke
Umubwiriza butumwa yari Pastor Charles Cyubahiro kuva muri ADEPR Matyazo - Huye nawe yakiriwe neza mu cyubahiro.
3. Igitaramo nyirizina
Indirimbo yabimburiye iki gitaramo ni iya Helubana choir yo ku mudugudu wa Rwimbogo yaryohereje abitabiriye iki gitaramo. Hakurikiyeho abandi baririmbyi bahereye ku ndirimbo igira iti ’Cyera uko wadutabaraga n’ubu ni ko ukidutabara kubwibyo mutima wimbaza iyo Mana ibyo yakoze biratangaje’.
Shekinah Choir ku ruhimbi yashimishije abakunzi bayo mu ndirimbo zabo nziza ndetse abantu barahaguruka bose bati "vuga" imwe mu ndirimbo zabo irimo ikibazo kigira kiti ese mvuge iteraniro ryose ati "Vuga".
Umuseke Choir ijya ku ruhimbi yahawe kuririmba umufururizo w’Indirimbo 6 maze si ugucinya akadiho karahava. Mu ndirimbo zuzuye ubuhanga zinafite amajwi menshi (Mass vocals), Umuseke yashimishije abitabiriye igitaramo cya Shekinah.
Aganira na Paradise.rw, Perezida wa Umuseke Choir yasobanuye ko Itsinda ryabo mu mwaka ubanziriza uyu ryagize gahunda nyinshi risura amatorero menshi mu Rwanda ariko uyu mwaka bakaba baragabanyije ingendo kuko bahugiye mu yindi mirimo yo kwitoza no gukora ibihangano byinshi kandi kandi bigezweho.
4. Intego ya Shekinah Choir muri iki cyumweru yari UKWIHANA kuzana guhembuka
Asobanura neza intego ya SHEKINAH CHOIR Erneste NYETERA, Perezida wa Shekinah yavuze ko bayikiye mu gitabo Ibyakozwe, haravuga ngo Twihane kugira ngo tubashe guhembuka
Erneste NYETERA yagize ati "Kuko uyu munsi ari uwo guhembuka nkuko intego yiki gitaramo ibivuga mureke duhembuke.
Umuyobozi w’Itorero rya Rwimbogo we yagize ati "Iyo umuntu amaze kwihana arambuka aba uw’umumaro kwitorero no ku gihugu".
Shekinah Choir yatangiye mu mwaka 2000 itangira ari Korali yababyeyi ndetse mu mateka yayo maremare igenda yakira abaririmbyi batandukanye kugeza amagingo aya ifite abaririmbyi b’ingeri zose.
Muri manda ya komite imara imyaka 2 Shekinah Choir umwaka wa mbere ni umwaka wiganzamo ivugabutumwa undi ukaba ari uwo gutegura ibihangano n’uw’ibitaramo (Technical & Events).
Uyu mwaka nyirizina Shikina ikaba yaratangiye gutunganya alubumu nshya ndetse hamaze gukorwa indirimbo 4 imwe muri zo ikaba ari indirimbo yahariwe kuzakoreshwa mu minsi yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki giterane kitabiriwe cyane
Umuseke Choir yanyuze imitima ya benshi
Shekinah Choir yerekanye urwego ruhambaye igezeho mu miririmbire
REBA AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO
Twarishimye cyane nukuzareba ukuntu Mwazaduha ikindi vuba tukagwiza imbaraga