Kuri uyu wa Gatatu ku itariki 20 Ukuboza 2023, mu Murenge wa Nduba, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, habereye igikorwa cyo“ kwizihiza imbabazi”, cyahuriwemo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ndetse n’abo bahemukiye bakabicira abagize imiryango.
Iki gikorwa kiba nyuma y’uko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abo bahemukiye bakabicira abagize imiryango, bamaze amezi agera hagati y’atandatu n’umwaka bahabwa inyigisho z’isanamitima.
Izi nyigisho zatangirwaga muri Paruwase ya Kinyinya, Itorero rya ADEPR Butare, 258 akaba ari bo bahawe inyigisho, noneho igikorwa cyo “kwizihiza imbabazi” kikitabirwa n’abagera kuri 42.
Nyuma yo guhabwa izi nyigisho, nk’uko babigenje bahurira mu gikorwa cyo “kwizihiza imbabazi,” abagize uruhare muri Jenoside bakagaragaza ko basabye imbabazi ku mugaragaro kandi abiciwe ababo na bo bakagaragariza mu ruhame ko bababariye.
Igikurikiraho ni ugutera intambwe ibaganisha ku iterambere, bityo bagatangira uru rugendo rwo kwiteza imbere bahurira mu matsinda.
Kubera umusaruro iki gikorwa kigira mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADPER kuri ubu buhagarariwe na Rev. Isaïe Ndayizeye, bwatangaje ko bugiye kwagura inyigisho z’isanamitima zihabwa abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bahemukiye.
Itorero ADEPR rikomeje gufata iya mbere mu gushyigikira gahunda za Guverinoma zo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda mu Bakristo bashinzwe, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude aherutse kubitangaza.
Mu muhango wo kurobanura no kwicaza ku ntebe Rev. Christophe Nshimiyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ygize ati: “Mu ijwi rya Gouvernement, mboneyeho gusaba amadini n’amatorero gukomeza gufasha Leta mu gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, irimo..., guhindura imyumvire ya bamwe isenya ubumwe bw’Abanyarwanda,...".
Iki gikorwa ADEPR nicyagura nk’uko iri kubiteganya, nta gushidikanya izaba ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.