Umuryango w’ubugiraneza wa AERA Ministries wateguye igikorwa cyo gutanga Impamyabumenyi (Certificat) ku banyeshuri b’abakobwa bahoze mu buzererezi n’ababyaye inda zitateganyijwe, basoje amahugurwa yo kudoda nk’umwuga bigishijwe kugira ngo ubafashe kwiteza imbere.
AERA ni amagambo y’impine asobanuye mu ndimi z’amahanga "Association Evangelique pour la Restauration des Ames". Ni umuryango w’Ivugabutumwa Rihembura Imitima, ukaba ushyira imbere ivugabutumwa riciye mu bikorwa by’ubugiraneza.
Ni umuryango uyoborwa na Pastor Marie Chantal Uwanyirigira ukorera umurimo w’Imana muri AEBR Kacyiru ndetse no muri Women Foundation Ministries. Paradise.rw ifite amakuru ko Pastor Chantal akomeye cyane muri AEBR - yabaye Ukuriye Abali n’Abategarugori ku rwego rw’Igihugu.
Mu buhamya yigeze gutanga kuri AEBR Kacyiru ubwo yari arimo kubwiriza mu ntangiriro z’uyu mwaka, Pastor Chantal yavuze ko yakuriye muri Kiliziya Gatolika, nyuma aza kwinjira mu Itorero rya AEBR nyuma yo gukorwaho cyane n’amajwi y’abaririmbyi yahasanze.
Chantal wanditse amateka yo kuba umwe mu bagore bimitswe bwa mbere muri AEBR, anabarizwa mu Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu itsinda rishinzwe kwamamaza Bibiliya. Avuga ko kujya mu rusengero witwaje Bibiliya ari ingenzi kuko bigufasha kunesha umwanzi.
Uyu mubyeyi ahamagarira abadafite Bibiliya, kuzishaka kuko bifasha mu buzima bw’umukristo. Ntiyemera ikoreshwa rya Bibiliya zo muri Telefone zigezweho. Akunze guhamagarira abakristo kugira ishyaka ryinshi ku murimo w’Imana.
Mu mwaka wa 2017, Pastor Chantal abinyujije mu muryango wa AERA Ministries, yakoze amahugurwa y’abana bo ku muhanda mu rwego rwo kubaganiriza no kubagaragariza ko ari bo shingiro ry’itermbere ryiza ry’ejo hazaza.
Kuri ubu AERA Ministres igiye gutanga impamyabumenyi (Certificat) ku banyeshuri bigishijwe umwuga wo kudoda mu gihe cy’amezi icyenda. Ni igikorwa kizaba kuwa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 kuri EAR Kacyiru nk’uko Pastor Chantal yabitangarije Paradise.rw.
Abanyeshuri bazaba basoje amahugurwa y’umwuga w’ubudozi, ni abakobwa bahoze mu buzererezi n’ababyaye inda zitateganyjwe. Aba banyeshuri bahuguwe n’abarimu babiri ari bo Agnes na Anne kuva tariki 16 Kamena 2022 kugeza tariki 15 Werurwe 2023. Uyu muhango wo kubaha ’Certificat’ uzitabirwa n’abarimo umufatanyabikowa wa AERA witwa Jouanique Fanny.
Pastor Chantal avuga ko ibisarurwa ari byinshi ariko abasaruzi ni bacye
Niwe washinze umuryango AERA Ministries
Pastor Marie Chantal Uwanyirigira ashyize imbere ivugabutumwa riciye mu bikorwa
Kuri uyu wa Gatatu haratangwa impamyabumenyi ku bahuguwe mu budozi