× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umujyi wa Kigali wasenye inzu igeretse yubatswe nta ruhushya, abaturage bakomoza kuri ruswa!

Category: Development  »  November 2022 »  Editor

Umujyi wa Kigali wasenye inzu igeretse yubatswe nta ruhushya, abaturage bakomoza kuri ruswa!

Umujyi wa Kigali waburiye abantu bubaka inzu nta byangombwa bafite, unasaba abaturage kujya batanga amakuru.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Umujyi wa Kigali wagize uti "Tuributsa abatuye Umujyi wa Kigali ko bibujijwe kubaka udasabye uruhushya. Uruhushya rwo kubaka “Building Permit” rusabwa kandi rugatangwa binyuze mu ikoranabuhanga. Iyo inzu yubatswe nta ruhushya bikamenyekana ikurwaho, nk’iyi nzu yashoboraga gushyira ubuzima bw’uwayituramo mu kaga.

Turasaba abaturage gutanga amakuru k’Umujyi wa Kigali n’Uturere twawo cyangwa inzego z’indi zegereye umuturage.

Nyarugenge: 4025
Gasabo : 1520
Kicukiro: 4575
Umujyi wa Kigali: 3260".

Abaturage batanze ibitekerezo, bamwe bavuga ko bashyigikiye Umujyi wa Kigali, ariko abandi bibazo impamvu umwanzuro uba uwo gusenya inzu yamaze kuzura, kandi iba yarubatswe iminsi myinshi ubuyobozi bubireba. Hari abasabye ko hashyirwako amande akarishye aho gusenya inzu.

Umwe ati "Ahubwo buriya aho gusenya inzu, ntimwashyiraho uburyo umuntu wubatse inzu idafitiwe uburenganzira yajya aza gusaba ibyangombwa, maze mwasanga hari ibyo yubatse bitajyanye n’ibisabwa bigakosorwa aho gusenya ibikorwa byose?".

Pamela wa Mudakikwa ati "Reka twibaze n’iki na cyo: Kubera iki nk’umuturage bashyira amafranga yanjye mu kubaka inzu nta ruhushya nta cyangombwa mfite? Ni uko ntabizi? Ni uko hari umuyobozi wanyijeje ibitangaza ku munwa gusa? Biba byanyuze mu zihe nzira?".

Undi ati "Kuki murindira ko umuturage abanza gushora menshi mukabona kumusenyera? Nta buryo mwajya mubakebura batarahomba byinshi? Ese mujya mubanza kugenzura ngo mumenye impamvu itera bamwe kubaka batarabona impushya? Mwicare nk’ubuyobozi muzabona igisubizo kirambye kuri ibi bibazo".

Ladislas yanditse ati: "Imvugo yo kuvuga ngo “twubakaga muri hehe kuki mutaduhagaritse” ikwiye gucika. Ntabwo dukeneye police kugira ngo twubahirize amategeko y’imiturire. Ntidukeneye kwihisha no gucungana ku jisho. Dukwiriye kubahiriza amategeko no kugisha inama ubuyobozi bireba kuko ari ibyacu".

Undi ati "Ntabwo nshyigikiye gusenya pe. Wamuca amande cyangwa ukabicyemura ukundi hatajemo gusenya. "And Posting this shit" ni n’ikosa, byaruta bibera mu gikari. Ibi byica isura y’igihugu kabisa. Izi subject hari abantu bazuriraho bagakora izindi story ziri negative".

Isaac ati "Ese iyo nzu igera hano mutayizi? Kubera iki mutuma abantu biheba kweri? Basi iyo muyisenye nyirayo mumugenza gute? Cyangwa muramureka akajya kwandagara? Simwe mutuma depression ziyongera muri kigali??"

Ndoli ati "Iyi nzu ubona ko yubatswe iminsi sinahamya ko ibuze icyangombwa ahubwo harimo akagambane.buriya wasanga Hari uwamusabye indonke abura uburyo cyangwa arabyanga bimuviramo kunyagwa. Gusa uyu ni umusaraba agiye guheka wavamo no kwiyahura. Mbese mwasanze amande atakebura abantu koko ? Aha".

Ese buriya muba mwabanje mugapima ko yashyira ubuzima mu kaga cyangwa ku badafite icyangombwa egare ko inzu yubatse yashyira ubuzima mu kaga? Nta kuntu se mutamusenyeye mwamugira inama akajya gusaba icyangombwa wenda akaba ahagaze mukamuca n’amande mu gihe mwasanze yubatse ibitashyira mu kaga ubuzima".

Delphine Iraguha ati "Gusaba uruhushya ni ngombwa ariko kukibona ni ingume muri
#CityofKigali gishobora no kumara amezi atanu ubwo umushinga uba ukiri umushinga?
Ese ko ’physical plans’ zisabwa zigakorwa ntizisohoke #Jabanasector (Cyeyere, Murehe) ubutaka bugakomeza gusorerwa butabyazwa umusaruro? Why?"

Ubutumwa dusorejeho ni ubw’uwagize ati "Umujyi wa Kigali, nta kuntu habaho amande aho gusenya igikorwa kuko ikigaragara ntabwo inzu yagera ahongaho abayobozi binzego zo hasi batabizi, ikindi ubuyobozi nabwo bugakurikiranwa no guhagarikwa mu nshingano kuko abenshi baba bariye ruswa".

Iyi nzu yubatswe na rushya rwatanzwe n’umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali wahise usenya iyi nzu

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.