× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abagabo na bo akenshi bashavuzwa no gukuramo inda kurusha abagore—Ubushakashatsi

Category: Health  »  5 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abagabo na bo akenshi bashavuzwa no gukuramo inda kurusha abagore—Ubushakashatsi

Greg Mayo, umwanditsi w’Umunyamerika wanditse igitabo Almost Daddy, agaragaza uko abagabo na bo bakomeretswa no gukuramo inda bikorwa n’abagore, binyuze mu byo yanyuzemo ubwe no mu bagabo benshi yaganiriye na bo bahuye n’iki kibazo.

Gukuramo inda akenshi bifatwa nk’ikibazo kiba ku bagore gusa, nyamara bakirengagiza ibiba ku bagabo. Abagabo na bo bababara bikomeye. Abenshi barabihisha kubera isoni, bagahitamo guceceka, kuko umuco n’amatorero bitabibavugaho.

Iyo umugabo ateye umukobwa cyangwa umugore inda hanyuma igakurwamo, yaba yabishyigikiye, yabigizemo uruhare cyangwa akaba atabishakaga ariko bikabaho, aba abuze ububyeyi (lost fatherhood).

Nubwo aba atarigeze atwita, aba abuze umwana we, bigatuma agira ibikomere byo mu mutima, mu bitekerezo no mu mwuka. Ibyo ni byo Greg Mayo avuga: ko abagabo na bo bagirwaho ingaruka n’icyemezo cyo gukuramo inda, nubwo badatwita.

Greg Mayo agaragaza uko yagize uruhare mu gukuramo inda akiri muto, bikamusigira ibikomere by’igihe kirekire birimo kwiheba, ubwoba n’urujijo rw’ukwemera. Yiboneye ko itorero n’abaharanira ubuzima akenshi bahitamo guceceka cyangwa gucira imanza abagabo, aho kubakiza.

Igihe yatangiriye gutinyuka gusangiza abandi inkuru ye, yasanze atari wenyine, abagabo benshi bari bafite ibikomere bisa, bakeneye urukundo n’imbabazi za Kristo kurusha amagambo yo kubacira urubanza.

Nubwo gukuramo inda ari icyaha gikomeye, Kristo yaje gukiza abamenetse umutima. Kwita ku bagabo bakomeretse, kubumva no kubafasha gukira, ni intambwe ikomeye mu kugabanya icyifuzo cyo gukuramo inda no kubasubiza mu mubano mwiza n’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.