Gusinzira neza kandi bihagije ni bimwe mu byo wakora ukereka Imana ko uyishimira ku bwo kuba yaraguhaye ubuzima. Hari ingaruka zo kudasinzira bihagije, ari zo Paradise igiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Abefeso 5: 29 hagira hati: “Kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero.” Uretse kuba kudasinzira neza bigira ingaruka mbi kandi nyinshi, ni icyaha kuko utabikora aba yanga umubiri we.
Hari abitwaza akazi, bigatuma baryama hafi isaha imwe bashaka imitungo, wanaganira na bo ukumva bafite ingingo zibarengera. Ibi ariko bifatwa nko gushyira ubuzima bwabo mu kaga ku bushake, babyita gushaka imibereho.
Ingaruka zigiye kugarukwaho zatangajwe n’inzobere mu buzima, zibanda ku ngeri zose, ku bana, ku ngimbi n’abangavu, no ku bageze mu zabukuru.
Ku bana bato, gusinzira bituma bagira imikurire myiza, imisemburo itandukanye igakorwa neza, urugero nk’ituma bemera kurya, kunywa ibere, igikoma n’imitobe; no kugenzura isukari mu mubiri. Umwana udasinzira neza ashobora kugira umubyibuho ukabije.
Impinja zikivuka kugera ku mezi atatu, zigomba kuryama nibura amasaha ari hagati ya 14 na 17, kuva ku mezi ane kugera ku mwaka ni amasaha ari hagati ya 12 na15. Kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka ibiri ni amasaha 11-14, hagati y’imyaka 3-5 ni amasaha 10-13, hagati y’imyaka 4 kugera kuri 12 ni amasaha 9-11.
Umwana usinzira neza ntaryamira cyangwa ngo abyuke atabishaka, ntabyukana umunabi, ntiyiriza bikabije, ntasakuza bikabije, ntiyiyenza cyangwa ngo abure ubushake bwo kurya.
Umwana uri hagati y’imyaka 14-17 (ingimbi cyangwa umwangavu) nibura agomba kuryama amasaha 8-10. Kuruhuka neza bimufasha kuruhura ubwonko, kuko baba bahura na byinsh bihindagurika kuri bo, bafite intego nyinshi mu mutwe, bifuza byinshi, amasomo ari menshi n’ibindi.
Ku bakuru na bo barengeje 18, gusinzira bituma umubiri wisana aho wangiritse, bikabarinda indwara zirimo diyabete n’umubyibuho ukabije. Bivuze ko guhera ku myaka 18 kugera ku myaka 64 bagomba kuryama amasaha 7-9. Abarengeje iyi myaka, 65 kuzamura, bagomba kuryama amasaha 7-8.
Nubwo ubuzima bugenda buhindagurika, umuntu agashaka ibimutunga amanywa n’ijoro, akwiriye kugerageza kuryama bihagije, akirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane nijoro, nka mudasobwa, terefoni n’ibindi, akirinda kurara mu tubari, mu tubyiniro n’ahandi birenze urugero.
Uge ugerageza uryame bihagije, utazarwara, ugapfa, ugafatwa nk’uwiyahuye