Umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru wa RBA akabifatanya no gukina sinema Nyarwanda, Uwineza Clarisse uzwi cyane kuzina rya Clara Uwineza yadutangarije byinshi ku muziki we.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yavuganye na Clara Uwineza hakoreshejwe urubuga rwa WhatsApp. Clara Uwineza yatangaje umuhanzi afatiraho icyitegererezo haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Clara Uwineza yagize ati "Abahanzi bose ni ikitegererezo kuri njye kuko indirimbo yose imfasha bitewe n’ibihe ndimo ari nayo mpamvu ntayo ndutisha izindi".
Mu buzima busanzwe, uyu mubyeyi uzwi mu gutera urwenya yakomeje agira ati "Hanyuma yibi nirinda kwinjira mu buzima bw’umuhanzi ahubwo nita ku butumwa buri mu gihangano cye bimpa kumva ari Paradizo bikandinda kuba naca imanza"
Uwineza Clara wakoranye indirimbo na Mama Paccy aho arapa kakahava, atangaza ko yirinda cyane kuko nawe uwamushungura atabura icyo yamunenga. Ni cyo gituma atagira abo yanenga.
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko isi ari umwarimu, bityo akaba yita ku butumwa n’isomo ry’ubuzima kuruta uko yakwita ku mwarimu.
Uwineza Clara mu ndirimbo yasohoye yitwa "Ndagushimiye Mukiza", avugamo isengesho asaba Imana kumugira umugende inyuzamo ibyayo abigeza ku babikeneye nk’uko indirimbo ya 33 mu zo gushimisha Imana ibivuga.
Uwineza Clara yatangarije Paradise.rw ko afite impano nyinshi mu gukorera Imana. Yagize ati"Mu bwana bwanjye natojwe kuba muri korari ku rusengero nakinaga ndi Bikiramariya nyina wa Yesu Kristo, nabifatanya no kuririmba mu ijwi rya Alto".
Yavuze ko ari ho uburyohe bwo kuririmba no gukina scene byavuye. Uwineza Clara akomeza avuga impano zitandukanye afite, ati"Mu mpano maze kumenya mfite harimo gukina amaflime, kuririmba, guhumuriza abihebye, Urukundo ruzira uburyarya n’ubunyamakuru".
Akomeza avuga ko nubwo akina nk’umugome ariko yerekana n’ubumuntu ko yahinduka, akaba ashishikariza abandi kuyoboka ingoma y’ijuru. Ujye ureba filime Indoto ica kuri Televiziyo Rwanda uzamubonamo unarebe uko yitwara, ni umuhanga cyane.
Mu bijyanye n’umuziki, Uwineza Clara wakoze kuri Radio Maria na Salus, ubu akaba akora kuri Radiyo Rwanda, yavuze aho akomora inganzo yo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rap.
Ati "Mu ndirimbo zirenze imwe n’izindi zikiri muri project, harimo iyitwa AMEN yasohotse kuwa 25/02/2022, hari ku munsi w’isabukuru yanjye y’amavuko aho nashimaga Imana aho igejeje ikora ibitangaza".
Ukeneye ibihangano bya Uwineza Clara wabisanga kuri Cano ye ya YouTube yitwa Clara Noble TV ntiwibagirwe gukora subscribes na share na like. Tugire umuco wo gushyigikirana no gukunda abahanzi nyarwanda bacu bahimbaza Imana.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMEN" YA CLARA UWINEZA
RYOHERWA N’INDIRIMBO ’NDAGUSHIMIYE’ YA CLARA UWINEZA