× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abanyamakuru n’abahanzi batanze ubutumwa bwo guhumuriza Frodouard wa Paradise wapfushije Se

Category: Journalists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abanyamakuru n'abahanzi batanze ubutumwa bwo guhumuriza Frodouard wa Paradise wapfushije Se

Nyuma y’inkuru ibabaje y’urupfu rwa Birekeraho Vincent, se wa Uwifashije Frodouard, umunyamakuru wa Paradise uzwi nka Obededom, abantu b’ingeri zinyuranye bo mu itangazamakuru n’abahanzi b’ivugabutumwabamuhumurije.

Uyu mubyeyi watabarutse, wavutse ku itariki ya 1 Mutarama 1954, yasize urwibutso rukomeye mu muryango we, inshuti n’abaturanyi.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025.

Dore uko gahunda yari iteye:

 Saa 08:00: Gufata umurambo ku bitaro bya Remera – Rukoma
 Saa 11:00: Gusezera kuri nyakwigendera aho yari atuye i Gihara – Kagina
 Saa 13:00: Kugera ku irimbi rya Ruyigi – Gihembe, ahazabera amasengesho yo kumusezeraho, nubwo atari mu rusengero rwe (EPR), kubera ko insengero zimwe zirimo n’urwo yasengeragamo zifunze.

 Saa 14:00: Gushyingura mu irimbi rya Ruyigi – Gihara
 Saa 16:00: Gukaraba i Gihara

Vincent Birekeraho yari umukristo mu itorero rya EPR. Umuryango we wihanganishije inshuti n’abavandimwe, ubashishikariza kuza kumusezeraho no kumwubaha bwa nyuma.

Binyuriye mu butumwa bamuhaye, abenshi biganjemo abahanzi n’abanyamakuru, ndetse n’abandi bantu ba hafi, bagaragaje ko aho bari hose bifatanyije na we mu kababaro yatewe no kubura uwo mubyeyi w’umugabo yari asigaranye. Abatari bake batanze ubutumwa bwo kwihanganisha no guhumuriza umuryango usigaye.

Uyu mubyeyi yitabye Imana ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025 azize uburwayi yari amaranye igihe. Yari afite imyaka 71. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye binyuze mu butumwa bwa Obededom wavuze ati: "My father has passed away." Ni amagambo make ariko yubitsemo intimba nyinshi, aho yavugaga ko Se yitabye Imana.

Abamuhumurije

Evangelist Ernest Rutagungira ni umwe mu babimburiye abandi mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Frodouard. Yakurikiwe n’umuramyi Tonzi, wavuze ati: “Komera cyane na famille yose. Nyagasani abahumurize.”

Sam Muvunyi, umuramyi akaba n’umusizi, yanditse ati: "Uwiteka atange ihumure mu muryango mugari brother Obededomu. Kubura umubyeyi bibabaza umutima cyane."

Mabossi, umuramyi uzwi mu ndirimbo Dufitimana, na we yatanze ubutumwa bw’akababaro agira ati: “Muhangane.”

Theo Bosebabireba, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane, yanditse ati: “Mukomere cyane.”

Mu banyamakuru, Ruth wa Magic FM yanditse ati: “So Sorry Brother,” mu gihe Israel, umunyamakuru w’Iyobokamana, yunzemo ati: “Sorry my brother.”

Didace wa Sion.rw, umunyamakuru ukunzwe cyane, na we yifatanyije na mugenzi we.

Ubutumwa bwa Aline Gahongayire, umwe mu baririmbyi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, bwarimo amagambo yuje impuhwe n’ihumure agira ati:“Mwihangane cyane Frodouard. Imana imwakire mu bayo kandi ihumurize umuryango n’inshuti. Imana ibahe gukomera muri ibi bihe bitoroshye.”

Gedeon w’Inyarwanda.com, kimwe na Albert Niyonsaba, umuramyi ukunzwe, bagaragaje akababaro batewe n’iyi nkuru, bavuga bati: “So sorry. Mwihangane brother.”

Ubutumwa bwaranzwe no gusabira umuryango guhumurizwa n’Imana, bamwe bavuga bati: “Uwiteka abahe ihumure ryuzuye shenge mukomere.”

Abandi batanze ubutumwa harimo:

• Tumusiime Juliette wa RBA
• DJ Spin wa KC2
• Yvonne wa Flash FM
• Umuraperi muri Gospel, Kagomakimana
• Antoinette Rehema, umuramyi uba muri Canada
• Byukusenge Claire, umuhanzi wa Gospel
• Tuyisenge Jeannette, umuhanzi wa Gospel
• Rugamba Ernest, umunyamakuru
• Habiyakare Jean D’Amour, umunyamakuru wa Paradise,
• N’abandi benshi cyane batashobora kujya ku rutonde muri iyi nkuru, kuko yaba ndende cyane

Buri wese yagaragaje ko Frodouard wa Paradise ari umuntu unyura benshi mu bikorwa bye, haba mu itangazamakuru, mu muziki, no mu bukorerabushake. Uko bose bamuvuze, byagaragaje ko kubura se ari igikomere rusange, atari icye wenyine. Ubutumwa bwabo bwabaye imbaraga zimukomeza muri ibi bihe bikomeye.

Paradise, hamwe n’umuryango mugari wa Gospel mu Rwanda, bibukije ko urupfu ari urugendo rwa buri wese, ariko ko kuba hafi abasigaye ari igihamya cy’urukundo, ko ari yo ndangagaciro ikwiriye kuranga Abakristo.

Imana yakire Birekeraho Vincent mu bayo, kandi ikomeze umuryango wa Frodouard mu rugendo rw’ihumure no gukomeza gutanga ubuzima n’umucyo nk’uko se yabikoze.

Ruhukira mu mahoro Vincent.

Froduard ni umuyobozi washinze Trinity for Support, label afashirizamo umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu

Ubanza ku ifoto uturutse ibumoso, ni Froduard, umunyamakuru wa Gospel ukunzwe cyane mu Rwanda

Komera muvandimwe! Paradise twizeye ko Papa wawe azabaho iteka mu bundi buzima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.