Aba banyeshuri ni abo mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri ya Mushungo, giherereye mu Mudugudu wa Mushungo, mu Kagari ka Nyarusange, Murenge wa Karimbi, Akarere ka Nyamasheke.
Nk’uko bamwe mu baturage bahatuye baganiriye n’Umunyamakuru w’Imirasire ducyesha iyi nkuru, iyi ndwara yadutse iri gufata abakobwa gusa.
Bari kubanza bagagara ari nimugoroba, hanyuma mu gitondo bukeye bakajya kwinaga mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Mu byo ababyeyi bakeka ko biri gutuma abana babo b’abakobwa binaga mu mazi y’ikiyaga cya Kivu cyangwa bakimanika mu mugozi, harimo amadayimoni n’amarozi.
Abaturage bamwe bavuga ko bakeka ko ari amarozi abandi bantu baba babaterereje ariko babona ari abakobwa gusa buri gufata bakongera kuvuga ko ari amadayimoni yabateye akabibasira.
Ku rundi ruhande, bamwe mu babyeyi ubwo bavugaga uko ubu burwayi buhagaze, uwitwa Nyiraguhirwa Florence yagize ati “Ababyeyi barahangayitse birirwa biruka ku bana ku musozi, iyo abana bafashwe hari ubwo bafara imigozi bakimanika.”
Undi mubyeyi yagize ati “Abana birirwa biruka bajya kwinaga mu Kivu. Umwana aricara akiruka. Si ku ishuri gusa no mu rugo birahabafatira, twibaza icyabaye muri iki kigo kikatuyobera.”
Uyu mubyeyi yavuze ko ubwa mbere bitangira umwana yiteruraga akinaga hasi. Nyuma babahaye imiti y’ibyatsi birivuga bahita bamenya ko ari amarozi baboherereza.
Abanyeshuri bavuga ko ubu burwayi butaraza bigaga neza ariko kuri ubu ntabwo bakibasha kwiga neza kubera imvururu zisigaye zihaba zitewe n’abo ubu burwayi butunguranye bufashe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo kuva bwakimenya, aho n’abana bafashwe n’ubu burwayi bari kujyanwa kwa muganga.
Meya w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Desire, yatangaje ko inzego zose ziri gukorana mu guhumuriza aba bana n’abaturage ndetse no kujyanwa kwa muganga bagafashwa.
Kugeza ubu, abanyeshuri batandatu muri bo bagaragaje ubu burwayi bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya Kibogora kugira ngo bitabweho.