Mu gihe abashumba b’amatorero bafatwa nk’indorerwamo y’ubuyobozi bw’umwuka, hari ibintu by’ingenzi bikunze kwibagirana: na bo ni abantu.
Ifoto yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga na @saltandlight.words iributsa ibintu by’ingenzi cyane abashumba bakeneye, nubwo bakorera Imana uko bashoboye. Ni ubutumwa bugamije kubasubizamo intege, kubaha agaciro no kubashigikira muri uwo murimo ukomeye.
Dore ibyo abashumba bakeneye n’uburyo natwe twabigiramo uruhare:
• Yesu – Nk’abandi bose, bakeneye kwizera Kristo no kumushakiraho imbaraga.
• Abandi bashumba – Bakeneye ababareberera, babigisha, babafasha kwaguka mu bwenge no mu murimo.
• Inshuti – Abo baganira batari mu kazi, babumva nk’abantu bisanzwe.
• Ubuntu – Bakeneye kwihanganirwa no gusonerwa, igihe bananiranye cyangwa bakoze amakosa.
• Amasengesho – N’abandi bakwiriye kubasengera kuko na bo barwana intambara z’umwuka.
• Kuruhuka – Bakeneye igihe cyo kongera imbaraga mu mubiri no mu bitekerezo.
• Guhumurizwa – Kumenya ko bashyigikiwe, ko akazi kabo gafite umumaro.
• Igihe n’imiryango yabo – Umwanya wo kuba mu rugo, bakubaka ubusabane.
• Ijambo ry’Imana – Bakeneye gukomeza kugaburirwa mu buryo bw’umwuka.
• Ubumuntu – Kwemerwa nk’abantu basanzwe, bashobora kugira intege nke.
Icyo bivuze ku Bakristo bose
Ubutumwa nka buriya butuma dutekereza ku buryo dukwiye gufata abashumba bacu. Yaba mu isengesho, mu kubafata nk’abantu bakeneye urukundo no kubashyigikira, cyangwa mu kububakira icyizere aho guhora tubategerejeho ibintu byose by’ijuru—dushishikarizwa kuba abantu bafite impuhwe, gutega amatwi, no kubagaragariza ubufatanye.
Ubutumwa bwatanzwe na @saltandlight.words, urukuta rumenyerewe ku mbuga nkoranyambaga mu gusangiza amagambo y’ihumure n’inyigisho za gikristo, si itangazo ry’urusengero cyangwa ihuriro ry’amatorero ku isi. Ahubwo ni ubutumwa bwumvikanisha ikintu gikomeye, cyafasha Abakristo kwibuka ko abashumba na bo bakeneye kwitabwaho, gushyigikirwa no gukundwa.
“Umushumba, nubwo aba ayoboye abandi mu mwuka, na we aba akeneye kwitabwaho mu buryo bwose bw’ubuzima.”
Twese dufite inshingano yo kubashyigikira, kubifuriza ibyiza, no kubasengera—kuko na bo bakora umurimo ukomeye ku bwacu.
Abashumba na bo ni abantu: Ubutumwa bukomeye bwo kubibuka no kubashyigikira