× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wahitamo iki hagati yo kuba igi, ikirayi cyangwa ikawa mu bigeragezo?

Category: Words of Wisdom  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Wahitamo iki hagati yo kuba igi, ikirayi cyangwa ikawa mu bigeragezo?

Abantu bose bahura n’ibibazo cyangwa ibigeragezo, ariko ikibabaje ni uko bamwe bemera bagahinduka bibiri muri ibi bintu bitatu, igi, ikirayi n’ikawa. Kimwe muri byo ni cyo abizera Imana bakwiriye kuba cyo mu bigeragezo.

None se, wowe wahitamo kuba iki? Ese koko ubundi birashoboka? Iyi ni inkuru Paradise yakoreye ubusobanura nyandiko yo mu gitabo The Alchemist cya Paul Coelho, ikaba ari inkuru yafashije abantu benshi cyane barimo by’umwihariko Abakristo.

Igihe kimwe, umusore wari ukishakisha yarabuze icyo yakora, yegereye se amuganyira ko ubuzima ubuzima bwe bwamuyobeye kandi ko atazi icyo yakora. Yari arambiwe guhora agerageza arwana ngo agere ku nzozi ze ariko bikanga. N’iyo yakemuraga ikibazo kimwe, ntihaburaka ikindi kiza kigikurikiye.

Se w’uwo musore yari umutetsi, ari ko kazi kababeshejeho. Amaze kumutega amatwi, yamujyanye mu gikoni aho akorera, ubundi afata amasafuriya atatu, ayuzuza amazi, ashyira umuriro mwinshi mu ziko. Nyuma y’akanya gato, amazi yari amaze gutabura.

Icyo yakoze ni iki: yafashe isafuriya imwe ayishyiramo ibirayi, iya kabiri ayishyiramo amagi, iya gatatu ashyiramo impeke z’ikawa. Maze arakomeza aracanira, atagize ijambo na rimwe abwira umuhungu we.

Umusore byaramuyobeye, yibaza ibyo se arimo arimo gukora, ariko arakomeza arategereza.
Nyuma y’iminota nka 20 umusaza yazimije umuriro. Nuko afata ibirayi abishyira mu gisuperi, afata amagi ayashyira mu kindi gisuperi, amazi yari yavuye muri ya kawa na yo ayashyira mu gikombe, hanyuma abaza umuhungu we ati: “Urabona iki”? umusore n’urujijo rwinshi arasubiza ati: “Papa, ndabona ibirayi, amagi n’ikawa”.

Se aramubwira ati: “Reba neza, kora kuri ibyo birayi umbwire.” Umusore arabikora, akozeho asanga ibirayi byoroshye. Se arongera amusaba gufata rimwe muri ya magi yari yacaniriye akarimena, umwana ararimena ariko asanga mo imbere ryakomeye nyuma yo gucanirwa.

Se na none aramubwira ati, “Ngaho sogongera kuri ayo mazi yari arimo ikawa, umwana arabikora ariko abona amazi yahindutse ndetse n’icyanga cyayo cyabaye gishya, ubundi abaza se ati: “Papa, ibi byose bishatse kuvuga iki?”

Se atangira kumusobanurira ati: “Mwana wange nk’uko wabibonye, amagi, ibirayi n’ikawa byose byagiye mu mazi yatabuye ku kigero kimwe, nyamara buri kimwe cyahindutse bitandukanye n’ikindi.

Ibirayi byari bikomeye mbere ariko nyuma yo kugera mu mazi ashyushye reba ukuntu byoroshye. Amagi yari yoroshye kandi mo imbere hameze nk’aharimo amazi, ariko nyuma yo kujya mu mazi ashyushye reba ukuntu yakomeye. Impeke z’ikawa zo zirihariye, nyuma yo kujya mu mazi ashyushye zayahinduye afata indi sura.

None mbwira, uri iki muri ibi byose tumaze kubona? Iyo ibibazo bikugezeho, witwara ute? Ese umera nk’ibirayi biba bigaragara ko bikomeye ariko byagera mu bubabare bw’amazi ashyushye bigacika intege ndetse bikoroha?

Ese umeze nk’amagi atangira yoroshye kandi aciye bugufi, ariko yahura n’ibibazo agakomera cyane? Cyangwa umeze nk’impeke z’ikawa zigera mu mazi ashyushye zikayahindura ari yo, agahindukamo ikinyobwa kiryoheye buri wese?

Iyo uba wari umeze nk’impeke z’ikawa, wajya uhura n’ibibazo bikomeye mu buzima bwawe ukabibyaza ibisubizo kandi ubuzima bwawe bukarushaho kuba bwiza.”
Isomo:

Nitureba neza tuzabona ko mu buzima bwacu duhura n’ibicantege byinshi. Gusa uburyo tubyitwaraho ni bwo bugaragaza neza abo turi bo. Ibisubiza n’imyanzuro dufata kuri ibyo bibazo burya n’ibyo by’ingenzi cyane.

Mu buzima habamo abantu b’ingeri eshatu: aba mbere ni abameze nk’ibirayi, biba byihagazeho ariko byahura n’ibibazo bigacika intege.

Aba kabiri ni abameze nk’amagi, mu ntangiriro baba bafite umutima mwiza kandi boroheje, ariko nyuma y’ibibazo bakagira imitima ikomeye, ndetse bakaba abantu utaryoherwa no kubana nabo.

Aba gatatu bo rero bameze nk’impeke z’ikawa, bo ibibazo bahura na byo babibyazamo amahirwe abageza ku iterambere rihambaye. Bo bahindura ibibazo byari bibagose mu buryo bwiza, bakabikuramo ubunararibonye bubafasha kugera ku by’agaciro.

Kimwe natwe rero, mu buzima bwacu duhura n’ibibazo bidukomerera. Duhura n’ibibazo byo kubura amafaranga, iby’imibanire yacu n’abandi, ibibazo by’ubuzima n’ibindi. Ibyo bibazo, bigereranywa n’amazi yashyushye agatabura, uko duhangana na byo bigaragaza imyitwarire yacu ndetse n’abo turi bo.

Iyaba twigiraga ku bibazo duhura na byo, tukabibyazamo ubuzima bushya, buri kibazo tukakirenga amahoro, ntibyatugiraho ingaruka nziza twenyine, ahubwo n’abadukikije byajya bibageraho, twese ubuzima bwacu bukaba bwiza.

Ubuzima bwuzuye ibicantege byinshi, ubwo rero, ni twe bireba kumenya impiduka tubigiraho ndetse n’icyo tuzabibyazamo. Dufite ubushobozi bwo guhitamo ibisubizo byacu ndetse no guha ishusho ahazaza hacu.

Ese uzareka ibibazo byawe bigukomeze, bikoroshye cyangwa uzabihinduramo ikintu kiza? Amahitamo ni ayawe.

Uzahitamo iki hagati y’ikirayi, igi cyangwa ikawa mu gihe cyawe cy’ibigeragezo?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.