Binyujijwe kuri Twitter, Akarere ka Bugesera katangaje ko kifatanyije n’itorero rya Zion Temple Ntarama mu irushanwa rya Run 4 Jesus rigamije gukangurira urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge.
Irushanwa ryo kwiruka rya Run 4 Jesus rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu buryo bw’umubiri. Iri rushanwa rizaba kuwa Gatandatu tariki 17/06/2023 kuri Arete ku Karere ka Bugesera saa mbiri zuzuye za mu gitondo.
Run 4 Jesus ni kimwe mu bikorwa bizabera mu giterane ngarukamwaka cyiswe MU BUTURO BWE cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 15/06/2023 kikazasozwa kuwa 18 Kamena 2023. Iki giterane kiri kubera kuri Zion Temple Ntarama. Iki giterane kizanaberamo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 iri Torero rimaze rikorera i Ntarama.
Kwiyandikisha muri iri rushanwa birakomeje. Ukeneye kwiyandikisha, hamagara iyi nimero: 0783439025. Kwitabira iri rushanwa ni uburenganzira bwa buri wese, ariko kwiyandikisha ugomba kuba ufite icyemezo cy’amavuko ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza butararangira.
Akarere ka Bugesera katangaje ko kifatanyije na Zion Temple Ntarama. Mu butumwa banyujije kuri Twitter ku mugoroba w’uyu wa Kane, Akarere ka Bugesera kanditse kati "Ku bufatanye n’Itorero Zion Temple Ntarama, hateguwe isignwa #Run4Jesus rigamije kukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Muratumiwe mwese,...".
Ubutumwa bw’Akarere ka Bugesera
Zion Temple Ntarama mu giterane gikomeye In His Dwelling
Pastor Olivier Ndizeye hamwe n’umufasha we
Muze twamagane ibiyobyabwenge byo gatsindwa!!