× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alarm Ministries yakoze igitaramo kidasanzwe cyitabitiwe n’abarimo Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na Richard Nick

Category: Concerts  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alarm Ministries yakoze igitaramo kidasanzwe cyitabitiwe n'abarimo Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na Richard Nick

Alarm Ministries, imaze imyaka 26 mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, yizihije imyaka 26 imaze mu murimo wo kuvuga ubutumwa biciye mu ndirimbo, mu gitaramo kidasanzwe bise “Iyo Ni Yo Data Live Concert”.

Iki gitaramo kidasanzwe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, cyitabiriwe n’abantu benshi, kandi cyashyigikiwe n’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo, cyiswe “Iyo Ni Yo Data Live Concert,” cyabereye muri Camp Kigali, aho buri wese witabiriye yatashye anyuzwe n’umwuka w’icyubahiro n’ishimwe ku Mana byahagaragaye.

Alarm Ministries, imaze imyaka irenga 26 ikora ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yagaragaje ubuhanga bwayo.

Alarm Ministries yagiye ku rubyiniro, baririmba babyina kandi basabana n’abafana babo. Abaramyi Ben na Chance bayoboye zimwe mu ndirimbo nyinshi zaririmbwe muri icyo gice cya mbere.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bakomeye mu muziki w’ivugabutumwa mu Rwanda, harimo Richard Nick Ngendahayo n’umufasha we, Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Christian Irimbere, Bosco Nshuti, na Dorcas uririmbana na Vestine.

Izina ry’igitaramo, “Iyo Ni Yo Data,” rikomoka ku ndirimbo yamenyekanye cyane, abenshi bakavuga ko yatanze ubutumwa bukomeye kurusha izindi zashyizwe hanze mu bihe bya vuba.

Alarm Ministries yizihije imyaka 26 imaze mu gitaramo kidasanzwe “Iyo Ni Yo Data Live Concert”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.