× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukobwa wa Perezida Ruto yagaragaye yambaye akagenzura isukari mu mubiri – Akeneye gusengerwa

Category: Leaders  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umukobwa wa Perezida Ruto yagaragaye yambaye akagenzura isukari mu mubiri – Akeneye gusengerwa

Umukobwa wa William Ruto yagarutsweho cyane asabirwa amasengesho nyuma yo kugaragara yambaye igikoresho cy’ubuvuzi kimugenzurira isukari mu mubiri, ku itariki ya 15 Gashyantare 2026.

Bakabonye ubwo uyu Stephanie Jepchumba Ruto yagaragaraga mu ruhame atanga inkunga, Abanya-Kenya bakabona icyo gikoresho ku kuboko kwe.

Umukobwa wa gatatu wa Perezida wa Kenya, William Ruto, witwa Stephanie Jepchumba Ruto, yongeye kugaragara mu ruhame mu gikorwa cyabereye mu gace ka Machakos, aho yatanze inkunga ya miliyoni 3 z’amashilingi ya Kenya (KSh 3M) mu rwego rwo gufasha abana bakeneye ubufasha.

Iyo nkunga yatangiwe mu gikorwa cyo gukusanya inkunga cyabereye kuri St. Mary’s Rehabilitation Centre mu karere ka Ukambani, igamije guteza imbere ibikorwaremezo no kongera ubufasha ku bana n’abatuye icyo kigo.

Nubwo Stephanie akunda kubaho mu buzima butagaragara cyane mu itangazamakuru, kuri uwo munsi abantu benshi bamwitayeho cyane nyuma yo kubona agakoresho k’umweru kameze nk’akashyizwe ku kuboko kwe.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije icyo ako gakoresho kari ko. Muganga umwe yabwiye TUKO.co.ke ko ako gakoresho ari sensor y’isukari mu maraso (continuous glucose monitor – CGM).

Iyo sensor ni igikoresho gifasha umuntu gukurikirana urugero rw’isukari mu maraso buri gihe, atabanje gutobora urutoki kenshi. Ishyirwa munsi y’uruhu (akenshi ku kuboko hejuru), igafata amakuru y’isukari mu mubiri, hanyuma ikayohereza kuri telefoni cyangwa ku kandi gakoresho kayakira.

Nubwo nta tangazo ryihariye ryashyizwe ahagaragara ku buzima bwe, kuba agaragara yambaye iki gikoresho byatumye benshi bibaza niba hari uburwayi bwerekeye isukari mu mubiri, cyangwa indi mpamvu y’ubuvuzi ishobora kuba imuhangayikishije.

Abamubonye, nk’uko bigaragara muri Tuko dukesha iyi nkuru, bavuze ko mu buzima ibibazo by’uburwayi bishobora kugera kuri buri wese, yaba umuntu usanzwe cyangwa uwo mu muryango w’umukuru w’igihugu, ari yo mpamvu Stephanie akeneye gushyigikirwa no kwifurizwa ubuzima bwiza. By’umwihariko, benshi bemeza ko akeneye no gusengerwa, kugira ngo Imana imurinde, imuhe imbaraga n’ubuzima buzira umuze.

Ibi bikoresho bikoreshwa cyane n’abarwaye diyabete cyangwa abafite impamvu z’ubuvuzi zituma bakurikirana neza urugero rw’isukari mu maraso yabo.

Mu ijambo rye, Stephanie yavuze ko yishimiye kuba yaje guhagararira umuryango we, anagaragaza ko adafite inyota yo kwinjira muri politiki, ahubwo ko yifuza gukomeza umwuga we mu buryo butuje. Ni umunyeshuri wize amategeko muri Strathmore University, aho yarangije amasomo ye mu mwaka wa 2019.

Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Stephanie Jepchumba Ruto, yagaragaye yambaye agakoresho kagenzura isukari mu mubiri, bakeka ko yaba arwaye diabete – Akeneye gusengerwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.