× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sarah Sanyu yavuze amagambo y’agatangaza ku isabukuru ya musaza we Nelson Manzi

Category: Artists  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Sarah Sanyu yavuze amagambo y'agatangaza ku isabukuru ya musaza we Nelson Manzi

Sarah Sanyu Uwera yifurije isabukuru nziza musaza we Manzi Nelson, amuvugaho amagambo meza bidasanzwe!

Umuhanzikazi wa Gospel wo mu Rwanda, Sarah Sanyu Uwera, wamenyekanye cyane muri Ambassadors of Christ Choir, yagaragaje ibyishimo n’urukundo afitiye musaza we Manzi Nelson, wizihije isabukuru y’amavuko, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu butumwa bwe burebure kandi bwuzuye ishimwe, Sarah yashimangiye ko kubaho kwa musaza we ari umugisha mu buzima bwe, ashimira Imana kuba yaremeye ko abaho.

Yagize ati: “Isabukuru nziza kuri musaza wanjye ukomeye, Manzi Nelson. Nuzuye ishimwe rikomeye mu gihe nishimira undi mwaka w’ubuzima bwawe. Nshimira Imana kuba yarakuzanye mu buzima bwanjye, no ku bw’inzira nyinshi zidasanzwe wagiye umberamo umugisha. Kubaho kwawe ni umugisha, kandi nzahora nshimira urukundo, inkunga n’ibyishimo umpa.

Uyu munsi wihariye, nsaba Imana gukomeza kukwagurira imigisha, ikaguhaza urukundo rwayo n’ineza yayo. Ubuzima bwawe bukomeze kurangwa n’intego, ibyishimo n’amahoro mu gihe ukorera Imana ubikuye ku mutima. Twese twishimira umuntu uri we n’umurimo ukorera ubwami bw’Imana.

Turagukunda birenze uko amagambo yashobora kubivuga, kandi dusaba ko Imana igushimangiramo urukundo rwayo ikayobora intambwe zawe zose. Uhereye ubu turakwifuriza imyaka myinshi y’ubuzima, ibyishimo no gukomeza isiganwa ry’ubuzima neza turi kumwe.”

Ubutumwa bwa Sarah bwakiriwe neza n’inshuti n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga. Abenshi basangiye ibyishimo, bagaragaza ko bishimira ubuzima bwa Manzi Nelson, bamushimira kuba umuvandimwe w’intangarugero no kuba umugabo ukunda Imana.

Abakunzi be barimo Carmelle Walerie na Rrosine Umurisa, n’abandi benshi, bahisemo kumushyigikira no kumwifuriza imigisha n’amahoro mu rugendo rwe rw’ubuzima.

Twese twishimira umuntu uri we n’umurimo ukorera ubwami bw’Imana - Sarah avuga kuri musaza we Nelson

Mu butumwa bwe burebure kandi bwuzuye ishimwe, Sarah yashimangiye ko kubaho kwa musaza Nelson we ari umugisha mu buzima bwe, ashimira Imana kuba yaremeye ko abaho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.