Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umwe mu bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo, Bosco Nshuti, nyuma y’iminsi mike ateguje abakunzi be indirimbo nshya yise Inkuru Y’urukundo, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2024 yamaze kuyishyira ku mbuga ze zose acururizaho umuziki.
Ku itariki 24 Mutarama 2024, ni bwo Bosco Nshuti yanditse ku muyoboro we wa YouTube, ahazwi nka community amagambo agira ati: “Inkuru y’urukundo my song”, ashaka kumenyesha abakunzi be n’abakurikira ubutumwa bwiza bunyura mu ndirimbo ko agiye kuyishyira hanze.
Hari hashize ukwezi umuhanzi Bosco Nshuti asohoye indirimbo yitwa “Nakwitura iki”, aho na yo yakiriwe neza, kandi bamwe mu bakunzi be ntibahwemye kugaragaza ko indirimbo ye nshya bayitegerezanyije amatsiko menshi, kuko benshi bagiye babyandika ahatangirwa ibitekerezo.
Hari bamwe bibazaga uko indirimbo Inkuru Y’urukundo izaba imeze, bibaza ngo ni Inkuru Y’urukundo rwa nde na nde, cyane ko abenshi bamenyereye inkuru z’urukundo zigaruka ku rukundo rw’umukobwa n’umusore cyangwa urw’umugore n’umugabo.
Yayitangiye agira ati: “Inkuru y’urukundo yankijije umutima, inkuru y’urukundo yampaye ibyiringiro, binyinjiza mu buzima bw’iteka. Christo ni we nkuru y’urukundo ndirimba.
Mbega urukundo rw’uwankunze, asiga byose aza kunshaka, ntiyanga gupfa urupfu rubi rwo ku musaraba ngo ambone! Urwo rukundo ntirugira ikigombero, rwangezemo ndazuka, nge uwari upfuye nzira ibyaha byange. Halluluja ndashima uwankunze.”
“Numvise yuko ubwe yirahiriye ko atazanywa ku mizabibuatarabona umuvandimwe we, amaronko yironkeye mu maraso ye, kuko ubwe ni imfura nkaba mwene data, nabiheshejwe no kumwizera. Mbega Ubuntu, urukundo n’imbabazi nagiriwe!”
“Nishimiye ko amatwi yange yakiriye inkuru y’Umucunguzi, umutima wange ukizera iyo nkuru y’Umukiza, akanwa kange kakaba gasigaye karirimba inkuru y’urukundo rwa Yesu.”
Ubwo yaganiraga na Paradise, Bosco Nshuti yavuze ko "Inkuru y’Urukundo" ni indirimbo "ivuga ku nkuru mpamo y’Urukundo rwa Kristo Yesu, uwankunze ntamuzi akamfira hanyuma akabambwa ku musaraba akambera inshungu y’ibyaha byange".
Yongeyeho ati: "Nyuma yo kumva iyo nkuru y’ibyo Kristo yakoze ku bugingo bwange ikankiza umutima ikampa ibyiringiro ikampindura umwana w Imana, iyi nkuru numvise rero ntakwiyumanganya mpitamo kuyisangiza abatuye isi bose kugira ngo Kristo aganze mu bugingo bwabo nk’uko aganje mu bwanjye, nkaba nitwa icyaremwe gishya ndetse n’umuragwa w’ubugingo. Oooh Alleluiah".
Ni indirimbo ya mbere Bosco Nshuti asohoye muri uyu mwaka wa 2024. Uretase iyo yo muri uyu mwaka, mbere yahoo yari yarasohoye izindi nyinshi kandi zagiye zigakundwa, bitewe n’ubutumwa bwiza buba burimo, bigatuma abamukurikira batarambirwa gukurikira ibihangano bye. Muri izo ndirimbo harimo Umutima, Uranyumva, Ibyo ntunze n’izindi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOSCO NSHUTI