× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo nshya "Uri Yo" yanditswe na Niyo Bosco wirunduriye muri Gospel

Category: Artists  »  5 June »  Our Reporter

Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo nshya "Uri Yo" yanditswe na Niyo Bosco wirunduriye muri Gospel

Abaramyi Alicia na Germaine barakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakaba bashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho bise "Uriyo" yanditswe na Niyo Bosco uherutse gutangaza ko ahagaritse burundu umuziki w’Isi akinjira mu muziki wa Gospel.

Alicia and Germaine bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo" na "Ihumure", na "Uri Yo" bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena 2025. Amashusho yayo yayobowe na Big Deal, naho amajwi akorwa na Popieeh. Ni indirimbo yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na Alicia na Germaine.

Mu mwaka umwe gusa bamaze mu muziki, bamaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse begukanye igihembo cya mbere cya "Best Gospel Artist" mu irushanwa rya "Rubavu Music Awards" mu birori bikomeye byabaye kuwa 24 Gicurasi 2025. Kuri ubu barakataje ndetse bateguje indirimbo nshya nyinshi na Album yabo ya mbere.

Alicia na Germaine barakataje mu muziki wa Gospel

Mu kiganiro na Paradise, Alicia yavuze ko indirimbo yabo nshya "Uri Yo" ifite ubutumwa bwiza bukwiye kumvwa na buri wese. Ati: "Ni indirimbo twakoze turi mu bihe byayo cyane. Ni Ubutumwa bushya lmana yagennye ko turirimba. Ni ibintu byiza rero ubwo turi mu murongo lmana idushakamo."

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b’abakobwa bakiri bato bakomoka mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, bakaba babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira. Batangiriye umuziki ku ndirimbo "Urufatiro" yageze hanze mu 2024, ubu barakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Turirimbane indirimbo "Uri Yo" ya Alicia na Germaine

LYRICS
Verse1
Akiva mumva
Akazamurwa
Yahise anyoherereza Umufasha
Wo kumbungabunga
Urukundo ankunda
Ntakirusumba
Erega ninarwo nshungiraho
Ndubuze napfa

Pre chorus
Aho mururembo rwumwami wange
Naboneyeyo Umunezero usendereye
Nahaburiye akato
Mpabonera ijambo
Kuko ibyo yari yaragambiriye yarabikoze

Chorus
Hejuru yamajuru
URIYO
Mwisi
URIYO
Nikuzimu
URIYO
Icyibahiro cyawe kiri hose

Verse2
Ijambo rye
Niryo ryaremye ijuru
Umwuka we niwo waremye ingabo
Zose zo muriryo

None mutima wange
Ntukihebee
Jya utegereza Yesu aseruke
Aragukunda

Yabambiye amahema
Kukugotaa
Ngo akuzuze ubuhamya butazashiraa

Yashinguye icumu, mu ntagara
Kugira ngo ankize zantambara
Ndi kumwe nawe sinzandagara
Wanyanja we utuze ntuzantembana.

Alicia na Germaine baherutse kwegukana igikombe nk’abahanzi bahize abandi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.