× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Zoravo yageze mu Rwanda yakiranwa ishakwe nk’umucamanza Yefuta

Category: Artists  »  March 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Zoravo yageze mu Rwanda yakiranwa ishakwe nk'umucamanza Yefuta

Amakuru atarimo gukekeranya yo gusangiza abakunzi ba Jado Sinza ni uko kuri ubu umuramyi Zoravo yageze ku butaka bw’u Rwanda.

Zoravo yaje mu Rwanda kwitabira igitaramo cyiswe "Redemption Live Concert" yatumiwemo na Jado Sinza, yakiranwa yombi, agaragarizwa urukundo nk’uko Yefuta wari umucamanza w’abisiraeli yakiriwe nyuma yo gutsinda abamoni.

Ubwo umucanza Yefuta yatabarukaga avuye kunesha abamoni, yasanganiwe gitware ndetse umukobwa we amusanganiza ishakwe mu mbyino inogeye amaso.

Twibukiranye ko uyu Yefuta ari umwe mu bana bavutse mu buryo butangaje dore ko yavutse ku nshoreke bituma bene se bamwanga ahungira mu gihugu cya kure.

Nyamara ubwo abisraeli baterwaga n’abamoni bamutabaje kugira ngo abafashe kwivuna umwanzi nk’Uko kuri ubu Jado Sinza yiyambaje Zoravo umwe mu bahanzi b’ibyogere muri Tanzania kugira ngo amufashe kwamamaza Kristo no kwirukana imirimo y’umwijima mu Rwanda hose. (Ushaka inkuru za Yefuta wasoma igitabo cy’abacamanza 11:1-34).

Amazina bwite yitwa Harun Laston akaba azwi ku izina rya Zoravo. Akigera i Kigali, yakiriwe na Jado Sinza ndetse n’itsinda ry’abamufasha mu muziki tutibagiwe n’itangazamakuru ryiganjemo irya Gospel.

Uyu muramyi wamaze kwigarurira imitima y’abanya Tanzania akigera i Kigali, yatangaje ko yishimiye kuba agiye gutaramira mu Rwanda dore ko ari ku nshuro ye ya mbere akandagiye kuri ubu butaka.

Yagize ati “Kigali ni umujyi najyaga numva, amakuru avuga ko ari ahantu hakeye hari abantu bakira neza abashyitsi, ubu nahigereye kandi niteguye kubataramira". Yongeyeho ati" Icyo nasaba abantu ni ukugura amatike yabo bakazahagera kare.”

Iki ni kimwe mu bitaramo bikomeye bitegerejwe mu Rwanda muri uku kwezi Kwa 3. Igitaramo ‘Redemption Live Concert’ Jado Sinza yatumiyemo Zoravo, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024.

Icyo wamenya kuri Zoravo: Zoravo ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse na Kenya. Yamamaye ahanini biturutse ku ndirimbo nziza zo mu rurimi rw’igiswahili nka nka ‘Majeshi ya Malaika’, ’Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ’Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo.

Jado Sinza uzwi nk’umuririmbyi ku giti cye ndetse no mu matsinda nka New Melody ndetse na Siloam Choir ADEPR Kumukenke ni umwe mu baririmbyi bakunzwe ndetse wegukanye igihembo cya Groove Award mu mwaka wa 2017.

Amenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda by’umwihariko akaba akunzwe mu ndirimbo nka ’Ndategereje’, ’Golgotha’, "torero", "Yesu Warakoze", "Ndi Imana yawe" n’izindi nyinshi.

Sinza yaherukaga gutaramira abakunzi be mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa 11 akaba yari yateguye igitaramo cyiswe ‘True light live concert’ cyabereye muri Dove Hotel. Ni igitaramo cyamurikiwemo album ye ya mbere y’indirimbo zose zifite amashusho yise ‘Ndategereje’.

Kuri iki cyumweru biraba ari ibicika muri Camp Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.