× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bashyize indirimbo zabo muri MTN Caller Tune aho abakunzi babo bazajya bazitabiraho

Category: Artists  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia na Germaine bashyize indirimbo zabo muri MTN Caller Tune aho abakunzi babo bazajya bazitabiraho

Itsinda ry’abaramyi, Alicia na Germaine, bashyize indirimbo zabo zose kuri MTN Caller Tune, aho abakunzi babo bashobora gutangira kuzihitamo, ababahamagaye bakajya bazumva mu gihe telefoni ikiri gusona.

Abahanzi Alicia na Germaine bakomeje kwagura uburyo abakunzi babo bashobora kugera ku muziki wabo, nyuma yo gushyira indirimbo zabo kuri serivisi ya MTN Caller Tune, mu gihe MTN Rwanda yatangije irushanwa rya MTN Caller Tunez Awards 2026 rigamije guteza imbere abahanzi binyuze muri iyi serivisi.

Ibi bivuze ko abakunzi ba Alicia na Germaine bashobora gukoresha indirimbo zabo nka Caller Tune, bityo abazabahamagara bakumva izo ndirimbo aho kumva ijwi risanzwe ryo guhamagara. Ni uburyo kandi butuma abafana babo babashyigikira binyuze mu gukoresha ibihangano byabo.

Indirimbo za Alicia na Germaine zashyizwe kuri MTN Caller Tune zirimo: Ibendera – Kode: 16679, Ihumure – Kode: 16680, Ndahiriwe – Kode: 16681, Rugaba – Kode: 16682, Uriyo – Kode: 16683, Urufatiro – Kode: 16684, Wa Mugabo – Kode: 16685

Uko washyira indirimbo ya Alicia na Germaine kuri Caller Tune:

Abakoresha umurongo wa MTN bashobora gushyira imwe muri izo ndirimbo cyangwa zose kuri telefoni zabo mu buryo bworoshye.

Ni ukwifashisha ubutumwa bugufi (SMS), aho umuntu ajya muri telefone ye ahandikirwa ubutumwa bugufi (SMS) akandika gusa kode y’indirimbo yifuza, akayohereza kuri 3788. Urugero, ushaka gushyiramo indirimbo Ibendera, wandika 16679 ukayohereza kuri 3788.

Hari kandi ubundi buryo bwo gukoresha kode ya *193#, ugakurikiza amabwiriza agaragara kuri telefoni kugeza urangije guhitamo indirimbo ushaka.

Mu gihe MTN Rwanda ikomeje guteza imbere irushanwa rya MTN Caller Tunez Awards 2026, gushyira indirimbo za Alicia na Germaine kuri iyi serivisi ni amahirwe ku bakunzi babo yo kubumva igihe cyose bahamagaye cyangwa bahamagawe, ndetse no gukomeza kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika.

Alicia na Germaine bashyize indirimbo zabo muri MTN Caller Tune aho abakunzi babo bazajya bazitabiraho

Alicia na Germaine bateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’ivugabutumwa

REBA INDIRIMBO YABO NSHYA "IBENDERA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.