Ku wa 26 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yasenze isengesho ririmo inyigisho ishingiye muri Zaburi ya 91, ashimangira ko Imana ari ubuhungiro bw’abayiringira kandi ko ifite ubushobozi bwo kurinda abantu imigambi yose y’umwanzi
Mu gutangira inyigisho ye, Pastor Christian Gisanura yasomye amagambo yo muri Zaburi 91:1-9, agira ati: "Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.
Ndabwira Uwiteka nti ’Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.’ Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, na mugiga irimbura. Azakubundikiza amoya ye, kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye. Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira..."
Yavuze ko Imana ari igihome kidashobora gusenywa n’umwanzi, asaba abayizera kuyiringira mu bihe byose, yaba mu byiza cyangwa mu bikomeye.
Pastor Christian Gisanura ati "Imana ikwiriye kwiringirwa. Hari abantu iyo Imana ibatabaye bayibagirwa, nyamara yabanye na bo igihe nta byiringiro bari bafite. Mu byiza biriho no mu bibi bizaza, dukwiriye gukomeza kuyiringira."
Yasobanuye umurongo wa gatatu wa Zaburi ya 91, avuga ko Imana ishobora gukiza abantu imigambi yose ya Satani n’iy’isi y’umwijima.
Mu isengesho rye yagize ati: "Mwami, uzaturinde imigambi ya Satani n’iy’isi y’umwijima. Iyi Ebola iri mu bihugu duturanye ntizagere mu Rwanda, kandi aho iri turagusaba ngo ihave. Waturinze mu gihe cya COVID-19, turakwinginze ukomeze kudukingira. Turagushinganisha abana bacu, abayobozi, ababyeyi, imirimo yacu n’ingo zacu."
Yongeye kwibutsa amagambo yo muri Zaburi avuga ko Imana ibundikiza abantu amababa yayo, asaba Imana gutwikira ubuzima bw’abayizera, imiryango yabo n’ibyo bakora byose.
"Mana, uzatugote, udutwikire mu mababa yawe. Imirimo y’amaboko yacu uyitwikire ubuntu bwawe n’imbabazi zawe. Aho twakoze amakosa n’aho twacumuye uhatwikire."
Pastor Christian Gisanura yasengeye kandi abafite ubwoba, urujijo, uburwayi n’abahanganye n’ibigeragezo bitandukanye, asaba Imana kubarinda no kubaha amahoro.
Yagize ati: "Twuzuze kwizera, twuzuze amahoro n’imbaraga. Turinde ibiducumuza, uturinde indwara zirimo Ebola, COVID, SIDA n’impanuka. Ababirwaye ubakorere ibitangaza. Nta kizadukura mu maboko y’Imana."
Mu gusoza inyigisho ye, yagarutse ku isezerano ryo muri Zaburi ya 91 rivuga ko n’ubwo abantu benshi bagwa iruhande rw’umukiranutsi, we Imana izamurinda.
"Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, ariko ntibizakugeraho. Twagize Imana ubuturo bwacu, ni yo mpamvu twizeye ko nta cyago kizegera ihema ryacu. Turasengera igihugu cyacu, abayobozi, imiryango n’abantu bose kugira ngo imigambi y’Imana isohore, iya Satani itsindwe."
Pastor Christian Gisanura yashoje ashimangira ko Imana ibana n’abayiringira mu makuba no mu byago, bityo asaba Abakristo gukomeza kwizera no kuba hafi y’Imana kuko ari yo buhungiro nyakuri.