× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire ari mu batabaye Yago ubwo yari yarozwe

Category: Artists  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire ari mu batabaye Yago ubwo yari yarozwe

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, ashimira cyane Aline Gahongayire wamufashije mu bantu ba mbere igihe yari yarozwe.

Yago Pon Dat amaze igihe atangaza bimwe mu bibazo yagiye ahura na byo, abantu bamuhemukiye, anabwira abakunzi be ibyiza abateganyiriza, byaba ugukorana ibiganiro n’abantu bose bafite impano cyangwa bagira andi masomo batanga yagira icyo afasha abantu, n’indirimbo nshyashya ateganya gusohora.

Muri ibyo biganiro yagiye akorera ku mbuga nkoranyambaga, urugero nko kuri X yaganiraga n’abarenga igihumbi 1.4, yatangaje ko yenda gusohora indi album y’indirimbo, ikazaba ibaye iya kabiri nyuma y’iyo yise Suwejo, ari na yo yatumye arogwa, Aline Gahongayire agatabara mu ba mbere.

Yago avuga ko ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere yitiriye album ye ya mbere Suwejo (indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana), mbere yo gusohoka kwayo habanje kuzamo ibibazo birimo no kurogwa, akagira ngo ni indwara zisanzwe zivurwa kwa muganga, ariko nyamara yaribeshyaga kuko bamupimye bagasanga nta ndwara iri mu mubiri we.

Nk’uko abihamya, ni uburozi yari yahawe na bamwe mu bamugirira ishyari bashakaga kumwibira indirimbo, ariko ntiyabuze inshuti zose, ahubwo bamwe muri bo batabariye hafi, umusore w’i Tabagwe arokoka atyo.

Yago yabisobanuye agira ati: “Indirimbo Suwejo itarasohoka nahise mpura n’ibibazo byo kujya mu bitaro, tugeze mu bitaro babura indwara, baravuga bati: ‘Uyu muntu nta ndwara turi kubona, bahita bansezerera.’”

Yago wari usezerewe abwirwa ko nta ndwara afite, mu nda hari hari gushya. Agira ati: “Iyo nkuru murayizi, ndagira ngo nshimire umuntu witwa Aline Gahongayire, Imana imuhe umugisha. Ari mu bantu bangezeho bwa mbere ndimo gushya.”

Yago wafashije abahanzi batandukanye nk’umunyamakuru, ubu asigaye akora n’indirimbo zitandukanye, zaba iz’urukundo, izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izivuga ku zindi nsanganyamatsiko, zose akazikora atagamije kwamamara cyangwa kwinjiza amafaranga, ahubwo akabikora ku bw’urukundo abikunda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.