× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanuzi yasabye Bruce Melodie gutandukana na Coach Gael mbere yo kumuhuza n’imiryango ikorera Satani

Category: Artists  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuhanuzi yasabye Bruce Melodie gutandukana na Coach Gael mbere yo kumuhuza n'imiryango ikorera Satani

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yabariye abakunzi be inkuru y’umuhanuzi ukomeje kumusaba amwinginga ngo atandukane na Coach Gael umureberera mu nyungu ze z’ibikorwa by’ubuhanzi (manager), mbere y’uko amwinjiza mu miryango y’abantu bakorana bya hafi na Satani.

Iyo miryango uwo muhanuzi atifuza ko Bruce Melodie ajyamo nk’uko abivuga ko ari Imana yabimubwiye, ni umuryango wa Illuminate n’uwa Free Masonry, yombi bavuga ko abayigize ari abantu biyemeje gukorana na Satani, kugira ngo ibikorwa byabo birusheho gutera imbere kandi na bo barusheho kwamamara mu isi yose.

Bruce Melodie ni we ubwe wivugiye iby’uwo muhanuzi mu kiganiro yakoreye ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, aho yasobanuraga byinshi ku bikorwa bye birimo album azasohora muri Gicurasi, izaba inariho imwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yasubizaga n’ibibazo byose yabazwaga n’abari bari kumwe kuri Instagram Live, byerekeye ibikorwa bye muri rusange.

Icyatumye ashyira hanze ibyo yahanuriwe, ni uko atari we bireba gusa, ahubwo binareba Coach Gael. Yagize ati: “Impamvu ngiye kubuvuga ni uko harimo Coach Gael, Kugira ngo nibuba muzamenye ibijya mbere, mumenye ibyo ari byo.”

Nk’uko Bruce Melodie yabivuze, uwo muhanuzi yaramubwiye ati: “Imana yatanze ingabo nyinshi ku bwawe kubera ko igukunda. Imana itanze ingabo nyinshi ku bwawe. Hari abantu bashaka kukujyana muri Illuminate no muri Free Masonry.” Bruce yasobanuye icyo iyo miryango ari cyo muri make agira ati: “Abo bantu bashaka kunjyana muri Illuminati na Free Masonry, iyo ni imiryango y’abantu ikorera Satani cyangwa Sekibi”

Umuhanuzi yakomeje amubwira ko Imana itatuma aba umwe mu bagize iyo miryango ya Satani itanga ubutunzi n’ubwamamare agira ati: “Gusa rero Imana yabirwanyije kuko idashaka ko bikubaho, kuko igukunda kandi ishaka ko uyikorera.”

Umuhanuzi yakomeje amubwira icyo agomba gukora agira ati: “Hari ikintu kigiye kuba. Wowe ugiye gutandukana na Coach Gael kandi muzatandukana nta muntu n’umwe ubigizemo uruhare, yemwe bizanabananira kubisobanurira abantu igitumye mutandukana. Nimumara gutandukana, mbega ibyo nibimara kuba, uzahite upfukama usenge kuko uzahita umenya ko Imana iguhinduriye ubuzima kandi ko iguhaye ikerekezo gishyashya.”

Bruce Melodie yongeye gusobanura impamvu abivuze agira ati: “Ubwo rero ndabibabwiye kugira ngo ubu buhanuzi, nge numva ko uwo buvuga ari Coach Gael ushaka kunjyana muri ibyo bintu (Free Masonry na Illuminate) kubera ko niba ari we tuzatandukana, ibyo bintu bikaba bihindutse, nge mu mutima wange ni we nahise mbona.”

Yakomeje asaba abiyita abahanuzi ko Imana nitabavugiramo, bakwiriye kujya bavuga ibintu babizi ko ari Imana yabibatumye, batagendeye ku biri kuba cyangwa ku biri kuvugwa, cyangwa se iby’amarangamutima yabo, kuko hari ukuntu ibyo bavuga biba ari ibinyoma cyngwa bidakora.

Bruce Melodie yavuze ko hari ubwo usanga umuhanuzi abwiye umuntu ibintu, ugasanga na ka kantu yari asigaranye ko gukunda Imana akamukuyemo, akamuca intege, cyane ko byinshi mu byo bavuga bidasohora bigatuma bacishwamo ijisho.

Yasoje agira ati: “Icyo nabashije kubona, nabonye bwinshi (ubuhanuzi), kubera ko abantu batuvugaho ibintu byinshi cyane, ariko ibintu tuvugwaho ntaho bihuriye n’ibyo Imana idupangira. Mureke dusenge, Imana si iyo gukinisha ngo tuyizane mu bintu by’imikino.”

Bruce Melodie yatangiriye umuziki muri korali yo muri ADEPR ndetse avuga ko yifuza kuzasoreza muri Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Usenge usabe Imana nayo ikwereke ukuri kuko bishobokako byaba byo cq ataribyo nuko rero nawe ufate akanya ubisengere murakoze

Cyanditswe na: DUSENGIMANA ELIE   »   Kuwa 04/04/2024 12:42