× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Adrien Misigaro yahabereye Meddy asubiza icyifuzo cya Sherrie Siliver cyo kuririmbana na bo ‘Niyo Ndirimbo’

Category: Artists  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Adrien Misigaro yahabereye Meddy asubiza icyifuzo cya Sherrie Siliver cyo kuririmbana na bo ‘Niyo Ndirimbo'

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Adrien Misigaro wafatanyije na Meddy mu ndirimbo yitwa Niyo Ndirimbo, yasubije icyifuzo cya benshi ajya kuririmbana na bo iyi ndirimbo akigera mu Rwanda.

Sherrie Silver yagize ati: “Noneho tubigezeho, turirimbanye indirimbo dukunda n’umuhanzi wayo bwite, Adrien Misigaro. Ni bwo akigera mu Rwanda (aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika), none yahise aza kudusura atuzaniye impano nyinshi! Muryoherwe n’indirimbo!”

Ku wa 11 Gashyantare 2024, iyi ndirimbo imaze ukwezi isohotse, Sherrie Silver Foundation bayiririmbye bonyine, kuko abahanzi bayo, Meddy na Adrien Misigaro batari mu Rwanda, (bari bari muri Amerika aho baba), dore ko bari bamaze iminsi batumira abahanzi b’indirimbo zikunzwe bakaririmbana banazibyina.

Abantu bakomeje kwifuza ko nibura umwe muri aba bahanzi yazakora ibishoboka byose agasura uyu muryango wa Sherrie Silver Foundation nk’uko abandi babigenza, bagataramana, kuko ngo ari byo bibashimisha ndetse n’impano yabo ikarushaho kugira agaciro.

Umwe abwira Meddy yagize ati: “Byari kuba byiza cyane iyo uba uhari bakakuririmbira, mbona iyo umuhanzi ahari imbaraga zabo zijya hejuru cyane.”

Nubwo icyo gihe bayiririmbye bonyine, mu ndirimbo z’abandi basubiyemo, yewe bakazibyinana na ba nyira zo, Niyo Ndirimbo ni yo yarebwe cyane, kuko ubu imaze kurenza ibihumbi 611 kuri YouTube, mu gihe iya nyayo ya Meddy na Adrien Misigaro imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 6.2.

Nk’uko abatanga ibitekerezo bakomeje kubigaragaza, Adrien Misigaro yitanze arahaba, ndetse anahabera Meddy wamwifashishije ngo bakorane iyi ndirimbo, ajya kuririmbana na Sherrie Silver Foundation.

Sherrie Silver ni umukobwa w’umubyinnyi washinze Sherrie Silver Foundation, ni ukuvuga itsinda ry’abaririmbyi rigizwe n’abana akura mu miryango ikennye. Avuga mu muryango w’abatambyi dore ko nyina ari umupasiteri.

Ni umukobwa w’imyaka 29 wavukiye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, mu muryango ukennye cyane, dore ko na se umubyara yapfuye mbere yuko avuka, inzozi ze zikaza kuba impamo ubwo yatangiraga gukura umusaruro mu mpano ye yo kubyina.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.