× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka ya Korali Nshobozamwami ya G.S Trinity y’abanyeshuri b’abahanga cyane bo guhangwa amaso-VIDEO

Category: Choirs  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Amateka ya Korali Nshobozamwami ya G.S Trinity y'abanyeshuri b'abahanga cyane bo guhangwa amaso-VIDEO

Korali Nshobozamwami ni abaririmbyi bahagurukanye imbaraga nyinshi mu muziki usingiza Imana, bakaba bamaze gukora indirimbo ebyiri z’amashusho kandi zasamiwe hejuru.

Nshobozamwami choir ya G.S Trinity, Ishuri ryisumbuye ribarizwa mu Karer ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, imaze gukora indirimbo ebyiri z’amashusho meza cyane zasohose muri uyu mwaka wa 2023, izo ndirimbo akaba ari "Ushimwe" na "Dutabare".

Korali Nshobozamwami yatangiye ivagabutumwa mu mwaka wa 2002, itangira ifite abaririmbyi 6. Yatangiye yitwa La La Bonne-Espérance, baza gusenga Imana ibahindurira izina. Bakoze amasengesho y’iminsi itatu, basaba Imana ko yabongerera n’abandi baririmbyi.

Nyuma y’umwaka, Imana yabahinduriye izina, bitwa Korali Nshobozamwami, ibongerera n’abandi baririmbyi, bose hamwe baba 54. Bakomeje gukora ivugabutumwa mu mbaraga nyinshi ari nako bashyira imbere amasengesho bakoraga buri wa Kabiri.

Babashije kuririmba hanze y’ikigo cyabo, bajya kwamamaza Yesu muri ADEPR Gahondo mu Murenge wa Kivumu, barakomeza bajya muri ADEPR Rusumo, ADEPR Kivumu. Ntibagarukiye aho ahubwo bagiye no mu bigo by’amashuri bahereye ku byo baturanye nabyo muri Rutsiro.

Mu bigo basuye harimo G.S Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo, E.S Kimbiri muri Kigeyo, n’ahandi. Ubu iyi korali y’urubyruko gusa igizwe n’abaririmbyi 67. Bakoze umurimo ukomeye cyane ku buryo bageze ku rwego rwo gusohora indirimbo babifashijwemo n’umwalimu witwa Fabien Niyitegeka.

Ibyiringiro by’aba baririmbyi biboneka muri Zaburi 105: 1 & 8 "Nimushime Uwiteka mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga. Yibuka isezerano rye iminsi yose. Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi" nk’uko byatangajwe n’umwe mu baririmbyi bagize iyi korali.

Ni abahanga cyane mu miririmbire, bityo bakaba ari abo guhanwa amaso mu muziki wa Gospel mu Rwanda na cyane ko ariyo korali ya mbere nka Paradise.rw tubashije kubona yo mu mashuri yisumbuye ibashije gushyira hanze amashusho y’indirimbo akoze neza cyane.

RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA NSHOBOZAMWAMI CHOIR Y’I RUTSIRO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.