Elon Musk yavuze ko yemera inyigisho z’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Umuherwe w’icyamamare mu by’ikoranabuhanga, Elon Musk, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko yemera inyigisho z’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter).
Elon Musk yashyize ubutumwa ku itariki ya 17 Gashyantare 2026, asubiza umwe mu bamukurikira wari wamubajije ku bijyanye n’inyigisho za Yesu. Mu gisubizo cye kigufi, Musk yavuze ko yemera inyigisho za Yesu, amagambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Musk yagize ati: “I agree with the teachings of Jesus” (Nemera inyigisho za Yesu).
Abakristu benshi bagaragaje ko bishimiye ayo magambo, bavuga ko ari intambwe nziza kuba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye ku isi agaragaza ko yubaha kandi yemera inyigisho za Yesu. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banamushishikarije gukomeza urugendo rwo gusobanukirwa byimbitse ukwemera kwa gikristu.
Ku rundi ruhande, hari abagaragaje ko kwemera inyigisho za Yesu bidahita bisobanura ko umuntu ari umukristu mu buryo busesuye, kuko hari itandukaniro hagati yo kwemera amahame yigishijwe na Yesu no kumwemera nk’Umukiza.
Si ubwa mbere Elon Musk avuze ku bijyanye n’iyobokamana. Mu bihe byashize, yigeze kuvuga ko yemera ko inyigisho za Yesu zirimo indangagaciro zikomeye zirimo urukundo, imbabazi n’ubworoherane. Gusa ntiyigeze atangaza ku mugaragaro ko ari umukristu usanzwe cyangwa ko akurikira idini runaka mu buryo bweruye.
Nubwo amagambo ye ari magufi, yateye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari abayabonye nk’ikimenyetso cy’uko hari impinduka mu mitekerereze ye ku by’umwuka, abandi babifata nk’icyemezo cyo gushyigikira amahame y’imyitwarire myiza yigishijwe na Yesu.
Inkuru iracyakurikirwa, mu gihe benshi bakomeje kwibaza niba aya magambo azakurikirwa n’izindi ntambwe mu rugendo rwe rw’imyemerere.
Musk yagize ati: “I agree with the teachings of Jesus” (Nemera inyigisho za Yesu).