× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Norvege: Umuramyi Denise Uwineza yatanze irobe ry’umutsima mu ndirimbo "Uri Mwiza Yesu" - VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Norvege: Umuramyi Denise Uwineza yatanze irobe ry'umutsima mu ndirimbo "Uri Mwiza Yesu" - VIDEO

Uwacu yararirimbye ati "Mbega ngo biraba byiza"! Kuri ubu ni inkuru nziza ku Rwanda.

Diaspora Nyarwanda ikomeje kuba mu nyungu aho kuri ubu Denise Uwineza ubarizwa ku mugabane w’Uburayi mu Gihugu cya Norvege nawe yinjiye mu muhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yinjiranye mu kibuga indirimbo yitwa "Uri mwiza Yesu", akaba ari iseri rya 1 ry’umutini ageneye abakunzi be. Ni imwe mu ndirimbo zizahumurira neza abakunzi ba Gospel bitewe n’ubutumwa bwiza bukubiyemo ndetse n’imyandikire yuje ubuhanga.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Paradise.rw yabaye iya 1 ku Isi mu guha ikaze mu kibuga uyu muramyi, nawe ntiyatinda mu ikoni rya Karama amanuka iyi ndirimbo.

Denise Uwineza yagize ati: "Uri mwiza Yesu ni indirimbo niyandicyiye. Nkaba narashakaga gutanga ubutumwa bwo gushima Imana".

Yakomeje agira ati "Iri ni isengesho nifuza ko buri muntu wese yahora asaba Imana kumutegeka ndetse no kumuyobora kuko tudafite Imana mu bugingo bwacu, nta buzima twaba dufite, kandi abahishe muri Kristo nta bwoba bazagira".

Denise Uwineza ni umunyeshuli muri Kaminuza akaba asengera mu itorero ryitwa SHALOM GILGAL PENTE (SGPC).

Muri iyi ndirimbo yumvikanamo kenshi avuga ko ntacyo yakwishoboza nyamara ku maso akaba ari umukobwa ugaragara nk’ushoboye ndetse n’ushobotse.

Abajijwe imvano y’iyi myumvire yagize ati "Njye impamvu mpamya ko ntacyo nakwishoboza ni uko byose mbikesha Kristo".

Yunzemo ko ku isi duhura n’ibibazo, ibigeragezo ndetse n’intambara nyinshi tukiheba tukumva ko bitagishobotse ndetse tukibwira ko ari ko bizahora.

Yisunze ikorasi igira iti "Na nyuma ya zero irakora kandi nta Mana, nta buzima kuko Kristo yadupfiriye ku musaraba, yaduhaye ubugingo ngo natwe tumwizere dushikame kuko ashobora byose".

Denise avuga ko ashobozwa byose na Kristo

Umuziki wa Gospel wungutse impano y’agatangaza

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA DENISE UWINEZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.