Muri Paruwase Marie Reine Gihundwe ya Kiliziya Gatolika, habereye isakaramentu ryo gushyingirwa, aho Padiri Nsabimana Jérémie yasezeranyije Arberth Niyongira na Umuhoza Anith.
Padiri Nsabimana Jérémie yabasezeranyije, abasabira umugisha w’Imana, anashimangira isezerano ryabo ryo kubana imbere y’Imana, bambikana impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudaheranwa.
Uyu muhango wo gusezeranira mu Kiliziya wabaye ku manywa, ku itariki ya 26 Ukuboza 2025, umunsi ukurikiye Noheli, uyoborwa na Padiri Nsabimana Jérémie, ubera imbere y’ababyeyi, imiryango migari, inshuti n’abavandimwe.
Icyo gikorwa cyabereye muri Paruwase ya Marie Reine i Gihundwe, mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Burunga, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu magambo yuzuye impanuro, abageni bavuze bati: “Emera Imana itwubakire.” Arberth Niyongira yabanje kuvuga aya magambo ayabwira Umuhoza Anith, na we ayamusubiza mu ijwi rituje.
Padiri Nsabimana Jérémie yakomeje kubakangurira kujya basenga Imana no kuyiragiza urugo rwabo, abasabira ko izababa hafi, anabifuriza ishya n’ihirwe, abifuriza kuzabyara abahungu n’abakobwa.
Mbere y’uyu muhango, mu gitondo, hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ndetse no kwambika ikamba ry’uburere, wabereye muri Salle ya City West i Gihundwe, witabirwa n’ababyeyi b’impande zombi.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’icyamamare mu kuririmbira abageni, cyari cyaturutse i Musanze, uwo akaba Umurerwa Uwimbabazi Nadia, wamaze guhama mu mitima ya benshi, aho yiswe Umurizabageni, kubera impano ye yo kuririmbira abageni no gukora ku mitima yabo.
Muri ubu bukwe kandi, hahuriye ibyamamare bibiri birimo Pasiteri Rugamba Erneste, uzwi mu kiganiro cy’umuryango Tuzubake gitambuka kuri BTV TV, hamwe na Sibomana Diodone, wamenyekanye mu mvugo “Enyanya, Enyanya” yigeze no gushimangirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Aba bombi ni bo bayoboye ibiganiro by’imisango yo gusaba no gukwa.
Reba amafoto.