Umuramyi Kayirangwa Kevine Kessia uzwi nka Kevine Key mu muziki wo kuramya Imana, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Imaniriho Olivier, mu birori biryoheye ijisho byabereye i Kigali.
Nyuma yo kurushinga, Kevine Key yanditse kuri Facebook ubutumwa bw’ibyishimo afite mu mutima we, avuga ko Imana yakoze imirimo ikomeye cyane. Ati "Zaburi 126:3, Umwami Imana yadukoreye ibikomeye, natwe turshimye". Yavuze ko ubukwe bwe ari ibihe bitazibagirana.
Mu mpera z’umwaka wa 2022 ni bwo byamenyekanye ko Kevine Key na Imaniriho Olivier batangiye urugendo rw’urukundo ruganisha ku kubana iteka. Ni nyuma y’uko Tariki 05 Ukuboza 2022, uyu musore Olivier yasabye Kevine Key kuzamubera umugore, undi agahita amubwira YEGO.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, Kevine Key yabwiye Paradise.rw ko ubukwe bwabo buzaba mu mwaka wa 2024, ati "Ubukwe ni next year". Icyakora mu buryo butunguranye, Kevine na Olivier bamaze kurushinga. Ubukwe bwabo bwabaye muri uku kwezi turimo.
Kevine yavuze ko akunda cyane uyu musore, kandi nawe akaba amukunda. Kevine Key atuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umukunzi we niho atuye ariko yari asanzwe atuye muri Tailand.
Kayirangwa Kevine Kessia ni yo mazina ye asanzwe ariko yamamaye nka Kevine Key mu muziki. Mu 2019 ni bwo yatangiye umuziki ahera ku ndirimbo "Mfite Impamvu". Asobanura ko yahisemo kuririmba Gospel kuko "nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose cyane cyane urubyiruko".
Kevine na Olivier bamaze gukora ubukwe
Iyo umubajije abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane kurusha abandi ndetse yifuza ko bakorana indirimbo bibaye ngombwa, akubwira ya mazina akunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere, abo akaba ari Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi. Inzozi ze kuri Gaby Kamanzi zamaze kuba impamo kuko bakoranye indirimbo.
Avuga ko hanze y’u Rwanda hari abahanzi benshi akunda, ariko umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Ada akaba ari we nimero ya mbere mu bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Ada akunzwe bikomeye mu ndirimbo ’Jesus (You are Able)’.
"Mu myaka itanu nifuza ko umuziki wanjye uzaba umaze kugera ku rwego mpuzamahanga. Ikindi cya kabiri mu mitima y’abatuye Isi nkabona hari ikintu gikomeye indirimbo zanjye zifasha ubuzima bwa benshi bakagira aho bava n’aho bagera" - Kevine Key
Uyu mukobwa w’umunyempano Kevine Key ufitanye indirimbo na Gaby Kamanzi, yitwa "Ubwiza", yagiye hanze mu mwaka umwe ushize, yateguje ibikorwa byinshi muri uyu mwaka wa 2022. Ntiyasobanuye ibyo ari byo, gusa avuga ko uyu mwaka ari uwo gukora.
Yambitswe impeta ku isabukuru ye
Kevine Key yinjiye mu muziki mu 2019
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBWIZA" YA KEVINE KEY