× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bella Kombo yatumiye Tracy na René i Dar es Salaam mu gitaramo “Thy Will Be Done”

Category: Concerts  »  17 May »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 Bella Kombo yatumiye Tracy na René i Dar es Salaam mu gitaramo “Thy Will Be Done”

Umuramyi w’icyamamare muri Tanzania, Bella Kombo, yatangaje igitaramo gikomeye yise “Thy Will Be Done” (Ibyo Ushaka Nibibe), yatumiyemo itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda, ari bo umuryango wa Tracy Agasaro na René Patrick.

Iki gitaramo kizabera kuri Leaders Club Grounds i Dar es Salaam ku wa 15 Kamena 2025, guhera Saa Yine z’ijoro (10:00 PM). Iki gitaramo gitegerejwe na benshi ntikizaba gusa ari igitaramo cyo kuramya Imana, ahubwo hazaba hakubiyemo n’ifatwa ry’amajwi n’amashusho mu buryo bw’ako kanya (Live Recording) by’indirimbo nshya ziri mu mushinga mushya wa Bella.

Uretse Bella Kombo, iki gitaramo kizitabirwa n’abandi baramyi bakomeye, barimo Agasaro Tracy Christine na René Patrick, abaramyi b’Abanyarwanda bazwi mu bihangano bikora ku mitima, ndetse banamenyerewe nk’itsinda ry’abashakanye ryibanda ku ivugabutumwa rishingiye ku muziki uramya Imana, mu ndirimbo zakunzwe nk’Imirimo Yawe, Niryubahwe n’izindi.

Umubano wihariye hagati ya Bella Kombo na Tracy & René Patrick

Mu kiganiro Tracy yagiranye na Paradise, yatangaje ko gukorana na Bella Kombo ari imigisha idasanzwe. Yagize ati: “Bella Kombo ni umukozi w’Imana wiyeguriye kuyikorera, ufite iyerekwa rigari kandi w’umunyempano cyane. Byatangiye tumwubaha nk’umuramyi, ariko ubu ni umuvandimwe, twabaye umuryango.”

Aba bombi batangaje ko hari indirimbo bazakorana na Bella Kombo muri icyo gitaramo, ariko kugeza ubu bakaba batarifuza gutangaza amazina yazo.

Bagize bati: “Nk’uko mwabibonye mu nteguza zasohotse ku rukuta rwa Instagram rwa Bella Kombo, yadutumiye mu gitaramo cyo gufata mu buryo bwa live indirimbo ze nshya. Hari indirimbo tuzakorana ariko ntiturayitangazaho byinshi – ako gaseke kazafungurwa hageze.”

Ibiciro by’amatike n’aho biri kugurirwa

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya “Thy Will Be Done” ari kugurishwa hifashishijwe NILIPE APP, aho igiciro kigabanijemo ibyiciro bitatu mu Mashiringi ya Tanzania:
• 100,000 TZS – VVIP
• 50,000 TZS – VIP
• 10,000 TZS – Ahasanzwe

Impamvu utagomba gucikwa n’iki gitaramo

Bella Kombo ni umwe mu baramyi bafite impano n’ubutumwa bikomeye, uzwi cyane mu ndirimbo nka “Mungu ni Mmoja,” “Nifinyange” n’izindi zarebwe n’ababarirwa mu mamiriyoni. Ubutumwa bwe bushingiye ku kwizera gukomeye n’ishimwe, buzafasha benshi kurushaho kubaka umubano wabo n’Imana.

Igitaramo “Thy Will Be Done” kizaba ari umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse, mu rukundo rw’Imana, binyuze mu ndirimbo zakubzwe z’aba baramyi bose. Kizaba kandi urwibutso ruzahora mu mitima y’abazacyitabira kubera ko kizakorerwamo amashusho azajya ahora abibutsa ibihe byiza bahagiriye.

Imishinga ya Tracy & René Patrick mu 2025

Tracy na René Patrick bari no mu bikorwa byinshi birimo gukora indirimbo nshya n’ingendo z’ivugabutumwa (tours). Bose bakomeje gutangariza abakunzi babo ko ibikorwa byabo byose biri mu iyerekwa bise “IN CHRIST NOW”, bikaba bizajya bisangizwa ku muyoboro wabo wa YouTube René Patrick and Tracy ndetse n’imbuga nkoranyambaga zabo cyane cyane Instagram.

“Mushonje muhishiwe – dufite byinshi biri gutegurwa.”- Tracy & René Patrick

Abakunzi b’indirimbo z’Imana bashobora kwitabira iki gitaramo cy’umwuka, bambaye imyenda yoroheje, kuko zimwe mu ndirimbo zizaririmbwa zizabasaba kubyina

Agasaro Tracy Christine na René Patrick, ni abaramyi b’Abanyarwanda bazwi mu bihangano bikora ku mitima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.