× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibiterane bya Ev. Dana Morey mu Karere ka Kirehe bisize abaturage bamwenyura

Category: Concerts  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibiterane bya Ev. Dana Morey mu Karere ka Kirehe bisize abaturage bamwenyura

Amezi abaye abiri mu turere twa Kirehe na Ngoma two mu Ntara y’i Burasirazuba hari kubera ibiterane biteguza igiterane nyamukuru cya Ev. Dana Morey cy’Umusaruro n’Ububyutse, aho abantu bahabwa impano, abarwaye bagakira indwara zitandukanye, n’ibindi byinshi kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2024.

Ibi biterane byateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa wa ‘A Light to the Nation’ uyobowe n’Umunyamerika Ev. Dana Morey, ari na we uwuhagarariye ku rwego rw’Isi.

Mu Karere ka Kirehe, ahaberaga ibiterane nyamukuru i Nyakarambi kuva ku itariki 7, uyu munsi ku itariki 10 Werurwe birarangira, kandi urugendo rw’ivugabutumwa n’ibiterane bya Ev. Dana Morey byo muri uyu mwaka wa 2024 mu Karere ka Kirehe biraba birangiriye aho. Harahita hakurikiraho mu Karere ka Ngoma kuva kuwa 13-17 Werurwe 2024.

Muri ibi biterane byaberaga Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, habereyemo ibitangaza byinshi cyane, abantu benshi batsindira impano zizabafasha kubaka ubuzima, abantu bigishwa Ijambo ry’Imana n’ibindi.

Buri wese witabiraga igiterane, cyane ko no kuri iki Cyumweru biraba, yabaga afite agapapuro kanditseho nimero, noneho hagatorwa abana, bahitamo agapapuro kamwe, nimero ihamagawe ikaba ari yo itomboye. Ni igiterane gisize abaturage bamwenyura.

Umwe mu bahiriwe no gukorerwa ibitangaza byo gukizwa indwara kandi akanatombora impano ikomeye izamufasha kubaka ubuzima bw’ahazaza, ni umukobwa ukiri muto witwa Blandine. Uyu mukobwa Uwimana Blandine, ni uwo mu Murenge wa Nasho aho mu Karere ka Kirehe.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, habura umunsi umwe ngo Ev.Dana Morey arangizanye n’abo muri Kirehe. Blandine yumvise iby’ibi biterane by’iminsi ine ubwo yari arwariye mu bitaro bya Kibungo, yiyemeza kubyitabira kugira ngo na we Imana imukize.

Yagize ati: “Nateze amatwi, numva ko hano hari igiterane. Nubwo nari ndwaye meze nabi muri Hopitale ya Kibungo, mvuyeyo naravuze nti ‘byanze bikunze ngomba kugera muri Kirehe bakansengera, none nakize, n’igare ndaritahanye.’”

Nk’uko yabyivugiye, yatomboye igare nk’uko n’abandi bantu batandukanye mu bari bitabiriye ibi biterane batomboye ibindi byinshi. Abo ni abandi batatu bamaze gutsindira amagare atatu, terefone zigezweho (smartphone) eshatu, n’undi umwe watsindiye moto.

Akarusho, hari umwana w’imyaka ikenda witwa Dushimimana Janvier watsindiye tereviziyo.
Si abo gusa kuko hari n’umusore watsindiye inka. Yagize ati: “Iyi nka mbonye izambyarira ubushyo, ni na yo nzakuraho inkwano kandi nzayirera neza izanteze imbere.

Harakabaho Imana Data wa twese yazanye Ev. Dana Morey i Kirehe kandi ikita ku batagira shinge na rugero, kuko sinatekerezaga ko uyu mugisha waba uwange.”

Kuva ku wa 14 kugera ku wa 17, ni bwo ibiterane bya nyuma bisoza urugendo rw’ivugabutumwa n’ibiterane bya Ev. Dana Morey bizashyirwaho akadomo, kandi si muri Ngoma (Sake) gusa kuko ibyaberaga mu Burasirazuba no mu Rwanda muri rusange muri uyu mwaka wa 2024 bizaba birangiye.

Uyu ni Blandine wakijijwe indwara agatsindira n’igare

Uyu musore ni we watsindiye inka

Uyu ni umwana w’imyaka ikenda watomboye tereviziyo. Ari kumwe na mama we

Batomboye byinshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.