Umuhanzikazi Tuyisenge Jeannette uririmba indirimbo zo kuramya lmana, ubarizwa mu itorera rya EAR, agiye gushyira hanze indirimbo nziza yise "Inshuti".
Mu minsi mike ishize ni bwo uyu muramyii yashyize hanze indirimbo nziza yise "Ntituvumika". Ni indirimbo ihimbitse ku buryo bwa gihanga ndetse irimo amagambo yuzuye ubutumwa. Yanditswe n’uyu muramyi wuje impano ikomeye, ubuhanga na Mwuka Wera.
Kuwa 09 Ugushyingo ni bwo uyu muramyi azashyira hanze indirimbo nziza y’amajwi n’amashusho yise "Inshuti". Aterura agira ati: "Imana twizeye twakurikiye irashoboye njye ndabihamya. Iyo byatuyobeye twabuze uko tugira iraseruka tukabibona. x2
Agakomeza agira ati: "Ni inshuti nziza itaduhana mu bibi n’ibyizaaaa, turagumana mu ntambaraaa zimwe zikomeye eeee tujyana kurugamba ahaaaa tugatsindaaa." Ababashije kuyisogongera bakunze cyane amagambo ayigize ndetse n’ururirimbo Melody.
Tuyisenge Jeannette, abinyujije mu muziki, yemeye guhamiriza Isi ineza y’Umwami Yesu ndetse no guhamya ko ari we byose kandi ko ari we nshuti nziza idahana mu makuba.
Ubusanzwe, uyu muramyi atuye mu karere ka Muhanga, akaba afite abana 5 n’umutware umwe. Ni umwe mubaramyi bakuruwe ndetse bakunda ibihangano bya Liliane Kabaganza dore ko amufata nk’icyitegererezo.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, Tuyisenge Jeannette yagize ati: "Kuririmba nakuze mbikunda cyane, ku buryo cyera najyaga numva nzaba umuhanzi ukomeye cyane".
Yakomoje ku wamukundishije umuziki, ati "Liliane Kabaganza najyaga numva aririmba nkajya mbwira abana ko ari njye, ni bwo natangiye kujya mu makorali mfite imyaka irindwi (7), Kandi korali yose nagiyemo bahitaga bangira animatrice".
Ati "Kandi Intego zanjye ni 2, kubwira abantu bose kwishingikiriza ku Mana kuko ariyo ifite ijambo rya nyuma kuribo, ndetse ndifuza ko umuziki nkora utagarukira hafi aha, wakwira ku isi hose. Si ibyo gusa kuko mu 2025 nzatangira gukora ibitaramo".
Wifuza gukurikirana ibihangano bye wabisanga kuri youtube channel yitwa Tuyisenge Jeannette.
Tuyisenge jeannette yateguje indirimbo nshya "Inshuti".
Jeannette, komereza Aho, Uwiteka muri kumwe, "Imana n’inshuti nziza itaduhana Koko" nk’uko wabivuze. Mundirimbo yawe, dutegereje wise INSHUTI
Ndagukunda kdi niringiye ntashidikanya ko Imana izakugeza kure ndetse kure cyane, Courage,Courage,Courage!!!
Igitekerezo cyange nuko uyu tuyisenge Jeanette yagerageza kujya akora ibiterane byinshi kandi impande zose, yaba yatumiwe cg yabiteguye. Gs biramusaba kujya akurikirana abahanzi bagenzi be na performance bagira ubundi akajya abasaba kubasura kenshi impande baherereyemo zose kuko gutangira biravuna cyane ndetse na Satan n’ingabo ze ntibasinzira ku bantu B’IMANA gs kimwe cyo nuko uwo dukorera abarusha imbaraga n’ubushobozi k’ubuzima bwacu. Reka ndekere aha, ujye utumira abahanzi baturutse impande zose nawe ujyeyo kumenyekana IMANA ibinyuza mubantu bayo. Murakoze muhorane n’IMANA murakarama.