× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyinawumuntu Divine agiye gusohora indirimbo eshatu nyuma yo kwamamara muri Lahayiloyi yakozwe na TFS

Category: Artists  »  7 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Nyinawumuntu Divine agiye gusohora indirimbo eshatu nyuma yo kwamamara muri Lahayiloyi yakozwe na TFS

Nyuma yo gukundwa muri Lahayiloyi, umuramyi w’Umunyarwandakazi Divine Nyinawumuntu aritegura gushyira hanze indirimbo eshatu nshya mu byiciro, zikaba ziri gukorerwa amashusho.

Mu gihe ari gukomeza kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo ye “Lahayiloyi,” yamamaye, ifite amashusho yakozwe na Trinity For Support (TFS), label akunda cyane, yatangaje ko mu mezi arenga atandatu amaze adasohora indirimbo bitari uguceceka, kuko yateguraga iby’izo ndirimbo zizasiga isi imurekeye umupira n’amazamu.

Uyu muramyi uri gukorana bya hafi na TFS yatangiye umuziki mu 2022, ariko umubano we na Trinity For Support watangiye gukura cyane mu 2023 ubwo batangizaga ubufatanye bwa "full management".

Abisobanurira Paradise, Divine yagize ati: "Ntarajya muri TFS nari umuririmbyi usanzwe, ariko ubu ndi umuhanzi rwose." Yongeyeho ko ubufatanye na TFS bwamufashije cyane mu buryo bw’umwuka, ati: "Ubu nsoma Bibiliya cyane kuruta mbere kugira ngo mbone ibyo mpa abantu."

Umwihariko Divine azana mu bihangano bye ni ubutumwa buhumuriza imitima, butumira abantu kugarukira Kristo. Ati: "Umwihariko wanjye ni uguhumuriza abantu, kubabwiriza bakagaruka kuri Kristo."

Nyuma y’indirimbo Lahayiloyi, Divine yatangaje ko hari izindi ndirimbo eshatu nshya ziri gukorerwa amashusho, harimo n’ifite ubutumwa bwimbitse bugaragaza urukundo Imana yadukunze, kugeza ubwo iduha Umwana wayo, bityo natwe tukayikunda.

TFS ifasha Divine mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, ikamufasha gutunganya indirimbo zinoze, kumenyekanisha ibihangano bye, no gutanga amashusho y’indirimbo afite ireme. Iri tsinda riyobowe na Ev. Frodouard Uwifashije, umunyamakuru umaze igihe akorana na Paradise.

Rifatanya kandi na Patient Mugisha For Sure wo muri Focus Studio, umwe mu ba-producer b’ibyamamare uzwi cyane i Burundi, waje aje gukora amashusho y’indirimbo zifite ireme, ibisobanuye ko abaramyi nyarwanda bazaniwe umugisha.

Iyi label ifite icyerekezo cyo kuzamura abahanzi ba Gospel binyuze mu buryo bugezweho bwa marketing, gukoresha imbuga nkoranyambaga no gufasha mu gutunganya ibihangano bifite ireme.

Umuhanzi wese ubishaka, arabagana bakamukorera amashusho meza mu gihe gito. TFS yagaragaje ubushake bwo guhindura imikorere isanzwe, ikanagabanya ubucucike n’itinda ry’amashusho mu muziki wa Gospel.

Divine, umwe mu bahanzi bafite icyerekezo gifatika, ari kugenda arushaho kumenyekana, abikesha ubufatanye n’iyi label ifite intego yo gutanga umusanzu w’imbaraga mu ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Vugisha Manager wa TFS niba wifuza gukorerwa amashusho:

Wareba indirimbo Lahayiloyi kuri YouTube nonaha — ni iy’umuramyi Divine, yakozwe na TFS mu mashusho:

Uyu ni Divine Nyinawumuntu utanga icyizere mu muziki abikesha TFS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.