× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru ibabaje: Umubyeyi wa Frodouard wa Paradise yitabye Imana azize uburwayi

Category: Journalists  »  5 months ago »  Our Reporter

Inkuru ibabaje: Umubyeyi wa Frodouard wa Paradise yitabye Imana azize uburwayi

Inkuru mbi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025 ni urupfu rw’umubyeyi w’umunyamakuru wacu Frodouard wa Paradise uzwi nka Obededom.

Mu masaha ya saa Mbiri za mu gitondo kuri uyu wa Kane ni bwo umuryango mugari wa Paradise wamenye inkuru y’incamugongo ko Papa wa Frodouard yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Uyu mubyeyi yari amaze igihe kinini mu bitaro arembye.

Nyakwigendera Birekeraho Vincent yisangiye Rurema nyuma y’uko asoje urugendo rwe ku Isi. Yitabye Imana ku myaka 71 y’amavuko. Imana imwakire mu bayo. Urupfu rwe rwemejwe n’umuhungu we Frodouard wanditse ati "My father has passed away" [Papa yitabye Imana]. Ni inkuru yashenguye benshi.

Uwifashije Frodouard yamamaye cyane nka Frodouard wa Paradise. Ni umunyamakuru akaba n’umunyamuziki byahamye dore ko ari umuhanzi ku giti cye akaba n’umujyanama w’umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu uri mu banyempano bahanzwe amaso muri Gospel.

Frodouard wa Paradise, ni Umuyobozi Mukuru wa Trinity For Support (TFS) ikaba Label ifasha impano aho kuri ubu ishinzwe management y’umunyempano Divine Nyinawumuntu. Si ibyo gusa ahubwo ni na CEO wa Umurage Community, akaba akaba n’umukozi wa Leta mu burezi. Kuri ubu ni n’umunyeshuri muri ULK mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Master’s".

Ni umwanditsi w’umuhanga akaba yarahinduye byinshi mu itangazamakuru rya Gikristo aho inkuru ze zizihira benshi bitewe n’ukuntu azihuza n’Ibyanditswe Byera, akazongera uburyohe binyuze muri ’Title’ nziza. Uyu Frodouard tuvuga, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi.

Paradise yifatanyije na Frodouard muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi.

Umubyeyi wa Frodouard yitabye Imana

Frodouard ni Manager wa Divine

Frodourd (ibumoso) ari mu banyamakuru bakomeye muri Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mwihangane

Cyanditswe na: Kamana  »   Kuwa 20/06/2025 19:58

Imana yomwijuri izimpamvu gusa imana imutuze aheza kd imana irusheho gukomeza abasigaye

Cyanditswe na:   »   Kuwa 20/06/2025 08:01

Imana Iguhe Gukomera Papa ASIFIWE Mwijuru Nta Mubabaro Nurupfu Kandi Nitugerayo Tuzabona Abacu

Cyanditswe na: Esther Nishimwe   »   Kuwa 19/06/2025 11:51

Imana Iguhe Gukomera Papa ASIFIWE Mwijuru Nta Mubabaro Nurupfu Kandi Nitugerayo Tuzabona Abacu

Cyanditswe na: Esther Nishimwe   »   Kuwa 19/06/2025 11:51