Muri Gicurasi 2023 ni bwo hazaba icyamunara cy’igitabo gikunzwe na benshi ku isi aho kizatangwaho akavagari ka Miliyoni 50 z’amadorari (50$), uyavunje mu manyarwanda aragera kuri Miliyari eshanu (5,000,000,000 Frw).
Imyaka igihumbi irashize handitswe igitabo gikubiyemo ibigera kuri 66. Ifatwa nk’igitabo gisumba ibindi byose ku Isi. Bibiliya imaze imyaka myinshi igiye kujyanwa mu cyamunara aho abifite bagiye kupiganwa nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye birimo na Christian Post.
Bibiliya igiye kugurishwa ni iyitiriwe David Sassoon wayitunze igihe kinini kurusha abandi, wapfuye mu 1942. Ni igitabo cyanditswe mu rurimi rw’umwimerere rw’Igiheburayo, kikaba gikubiyemo ibitabo 24 byanditswe mu buryo bw’umwimerere mu mwaka wa 900.
Iyi Bibiliya yiswe Codex Season iburamo amapaje make, ifite ibitabo 24 byanditswe mu rurimi rw’igiheburayo aho ikitwa Dead Sea Scrolls cyakoreshwaga n’Ababaheburayo hamwe n’Abayahudi mu bihe bya kera. Niba nawe ufite ubushobozi iyi cyamunara ntizagucike, amahirwe masa.
Bibiliya imaze imyaka 1000 igiye kugurishwa muri cyamunara