Abashakashatsi bo muri kaminuza enye zo muri Isirayeli bongeye gukoresha ikoranabuhanga, ryerekana ko Bibiliya ari ukuri.
Ni byiza kuba uyu munsi muri Isirayeli bari kubasha gutandukanya Bibiliya n’ibindi bitabo by’inkuru mpimbano, amateka n’imigenzo idafite aho ishingiye, ahubwo bakabona ko ari amateka y’ukuri yanditsemo n’inyigisho ziva ku Mana.
Isirayeli ni igihugu kitizera ibivugwa muri Bibiliya cyane kuko Abakristo baho ari bake ugereranyije n’andi madini. Ibitabo bya Bibiliya bemera ni bimwe na bimwe n’ibyo bemera bagafata ibirimo nk’inkuru mpimbano.
Ikoranabuhanga rishya rya siyansi ryabo ryemeje ko inkuru zo muri Bibiliya zidatera imbaraga gusa, ahubwo ko ari amateka y’ukuri. Ubu bushakashatsi bwahaye Bibiliya uburemere buvuga ko ibirimo bitangaje kandi ko birenze ubwenge bwa muntu.
Ku wa Kane ku itariki 4 Ukuboza 2024, abashakashatsi bo muri Isirayeli bemeje inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko Hazayeli, umwami wa Aramu-Damasiko yigaruriye umujyi wa Gati w’Abafilisitiya, nk’uko byasobanuwe mu 2 Abami 12:18.
“Bukeye Hazayeli umwami w’i Siriya, arazamuka atera i Gati arahatsinda. Maze Hazayeli yerekeza amaso i Yerusalemu ngo ahatere.” Ibivugwa muri uyu murongo babifataga nk’inkuru mpimbano ariko ubu bari kubyemera bivuye inyuma.
Abashakashatsi bashyize ahagaragara ibyo babonye mu kinyamakuru cya siyansi cyitwa PLOS One, mu kiganiro cyiswe “Gukoresha demagnetisiyasi (Earth’s magnetic field measuring) y’ubushyuhe mu bikoresho bya kera.
Umwanditsi umwe witwa Porofeseri Aren Maeir wo mu ishami ry’ubutaka bwa Isirayeli, Ubushakashatsi n’ubucukumbuzi muri kaminuza ya Bar-Ilan muri Ramat Gan yagize ati:
"Ibyo twabonye ni ingenzi mu kumenya ubukana bw’umuriro ndetse n’aho gusenyuka muri Gati - umujyi munini kandi ukomeye muri icyo gihugu kwavuye, ndetse no gusobanukirwa imikorere y’ubwubatsi yo muri ako karere muri."
Ubu buhanga bushya bwakoreshejwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza enye zo muri Isirayeli ni na bwo bakoresheje kugira ngo bakore ubwoko bw’isaha ya kera mu bihe bya kera babara ibihe bivugwa mu nkuru za Bibiliya.
Igihe ikoranabuhanga ryagezweho ryatangarijwe bwa mbere mu mpera za 2022, ibitangazamakuru byo muri Isirayeli byabyishimiye bivuga ko ari ubushakashatsi bwiza bwerekana amateka ya Bibiliya.