Korali Umucyo ikorera mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Kigali, Paroisse ya Gasave, imaze igihe kirekire mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya "Ndashima Cyane".
"Ndashima cyane amaraso ya Yesa yo yaduhuje tukaba umwe, none turimo kumva ibyiza bituruka mu Ijuru. Nimurebe ukuntu Imana ari nziza yantoranyije ndi mubi, iranyeza ingabira n’umurimo wo gukora mu rusengero" - Ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya "Ndashima Cyane" ya Korali Umucyo ya ADEPR Gasave.
Korali Umucyo yatangiye mu ntangiriro za 1991, mu gihe itorero rya Gasave ryari rigikorera i Gakinjiro, aho Abakristo bajyaga gusengera no kuvuna i Gacuriro.
Kubera ubwiyongere bw’Abakristo muri ako gace, byabaye ngombwa ko hatangizwa itorero i Gacuriro, ari na ho havuye igitekerezo cyo gushyiraho itsinda ry’abaririmbyi baje kuba Korali. Icyo gihe yari igizwe n’abantu bagera ku icumi, yitwa Korali Umubwiriza, ikomeza kwaguka kugeza mu 1994.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bihe bikomeye byo kongera kwiyubaka, Korali yongeye kwiyegeranya ikomeza umurimo w’Imana. Ni muri urwo rugendo rwo kongera kunga imitima no gusana ibyasenyutse, yahawe izina rishya rya Korali Amahoro, rigaragaza icyifuzo cy’itorero cyo gukorera Imana mu bumwe no mu bwiyunge.
Muri icyo gihe, havuyemo andi matsinda y’abanyamasengesho yabyaye Korali nshya zirimo Korali Siloam, yaje kwimukira ku itorero rya Kumukenke.
Mu mpera z’imyaka ya 1990, habaye amasengesho akomeye y’ububyutse yakorewe mu cyumba cy’umukecuru witwaga Margueritte, mu gihe itorero rya Gacuriro ryari rikiri mu kwiyubaka. Ni muri ayo masengesho, mu 1999 Korali yahinduriwe izina ku nshuro ya nyuma, ihabwa izina Korali Umucyo, izina yakomeje kugumana kugeza muri Werurwe 2024.
Mu rugendo rwayo, Korali Umucyo yagize uruhare mu ivuka ry’andi matorero arimo irya Rugarama, aho abaririmbyi n’Abakristo bari batuye hafi bahawe ubufasha bwo gutangiza umurimo w’Imana aho batuye.
Mu 2009, Korali Umucyo n’itorero rya Gacuriro muri rusange bimukiye ku itorero rya Gasave, nyuma y’uko agace ka Gacuriro kagize impinduka zijyanye n’inyungu rusange z’Igihugu.
Uretse umurimo wo kuririmba, Chorale Umucyo ni umuryango uhuza abantu b’ingeri zose: abagabo, abagore, urubyiruko n’abana babatijwe. Mu mateka yayo, yaririmbyemo abaririmbyi barenga 600. Indirimbo zayo zakomeje kumvikana mu nsengero, ku maradiyo atandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri YouTube.
Mu mibereho rusange, Korali yanyuze mu byishimo n’ibigeragezo nk’abandi bose: yapfushije abaririmbyi bagera kuri 20, igira imiryango mishya irenga 60 yashinzwe binyuze mu bashakanye bavuye muri korali, ikaba ishimira iterambere ry’abanyamuryango bayo bakorera Igihugu, abikora ku giti cyabo n’abakorera hanze y’u Rwanda.
Muri bo havuyemo abashumba, abavugabutumwa n’abadiyakoni bakomeje gukorera Imana mu nzego zitandukanye.
Mu gusoza iyi myaka myinshi y’urugendo, Korali Umucyo ishimangira ko imbaraga zayo zishingira ku bufasha bw’Umwuka Wera, ku buyobozi bw’Itorero rya Gasave no ku bufatanye bw’inshuti n’abafatanyabikorwa. Intego yayo igakomeza kuba imwe: kwamamaza Inkuru Nziza y’agakiza binyuze mu ndirimbo, no guhesha Imana icyubahiro.
Korali Umucyo ikomeje kwamamaza Inkuru Nziza y’agakiza binyuze mu ndirimbo, no guhesha Imana icyubahiro.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDASHIMA CYANE" YA KORALI UMUCYO
Waohhhh Imana ibahe umugisha iyi ndirimbo ninziza cyane