Abahanga mu by’imitekerereze n’imibereho y’abantu bagaragaje kenshi ko ukwezi kwa nyuma mu mwaka, Ukuboza, kuzana ihungabana no kwiyongera kw’amarangamutima avanze, aho ibyishimo n’agahinda byiyongera kurusha andi mezi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishami rya American Psychological Association (APA) ku wa 18 Ukuboza 2019, bwagaragajwe ko iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka ishobora kongera igitutu cyo kwigereranya n’abandi no kwisuzuma ku byo umuntu yagezeho mu mwaka, bigatuma bamwe bagira umunezero mwinshi mu gihe abandi bagira intimba ikabije.
Na none, ku wa 22 Ukuboza 2021, umushakashatsi Dr. Steven Stosny, inzobere mu by’imitekerereze yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Noheli n’Ubunani bishobora kongera amarangamutima y’agahinda ku bapfushije ababo cyangwa abahuye n’ibibazo bikomeye mu mwaka ushize, kuko ari igihe cyo kwibuka no gusubiza amaso inyuma.
Mu mwaka wa 2023, raporo yasohowe muri Journal of Affective Disorders ku wa 15 Ukuboza yerekanye ko mu bihugu byinshi, umubare w’abantu bagana abajyanama b’indwara zo mu mutwe wiyongera mu mpera z’umwaka, bitewe n’igitutu cy’imibereho, imiryango n’ubukungu.
Izi nyigo zose zigaragaza ko Ukuboza atari ukwezi kw’ibyishimo by’iminsi mikuru gusa, ko ahubwo ari n’igihe gikomeye ku marangamutima y’abantu benshi, bigasaba gusobanukirwa no gushyigikira abababaye kimwe n’abanezerewe.
Mu gihe umwaka uba ugeze ku mpera zawo, ukwezi kwa 12, Ukuboza, kuba nk’igihe cyihariye kurusha andi yose, kuko ku bantu benshi kuba ukwezi gutuma bagaragaza amarangamutima atandukanye arimo ibyishimo n’amarira ku rugero rudasanzwe.
Ni ukwezi usanga imijyi n’uduce dutandukanye byuzuyemo amatara ya Noheli, indirimbo z’ishimishije n’ibirori, mu gihe kimwe mu ngo zimwe n’imwe haba hari kwibuka, guceceka no guhangana n’agahinda k’umwaka ushize.
Mu Mujyi wa Kigali, ahari ibikorwa by’ubucuruzi n’imyidagaduro byiyongera muri uku kwezi, bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko Ukuboza ari igihe cyo guhumeka nyuma y’umwaka w’akazi kenshi.
Umwe mu bakozi bo muri Kicukiro yaganiriye na Paradise agira ati: “Ukuboza ni ko kwezi numva nshimira Imana cyane. Niba narakoze umwaka wose nkagera hano nkiriho, numva ari intsinzi.”
Ibyo byiyongeraho ko imiryango myinshi itegura Noheli n’Ubunani nk’umwanya wo kongera guhurira hamwe, cyane cyane ababa baratandukanyijwe n’akazi n’ingendo z’igihe kirekire.
Gusa, iyi shusho y’ibyishimo igendana n’indi itagaragara cyane. Mu bigo nderabuzima no mu miryango, hari abagera muri uku kwezi k’Ukuboza bafite intimba n’agahinda gakomeye.
Abapfushije ababo muri uwo mwaka bavuga ko iminsi mikuru ibibutsa icyuho cyabo, aho kuba igihe cy’ibyishimo. Umubyeyi wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, yabwiye Paradise ko Noheli ya mbere ya nyuma yo gupfusha umwana we atazayizihiza, kuko ngo muri uyu mwaka wa 2025 ayibona nk’igihe “kizongera amarira aho kuyagabanya”, dore ko yazaga kumusura akahamara iminsi.
Abahanga mu mibereho y’abantu (psychologists) bavuga ko Ukuboza kuzana igitutu cy’amarangamutima, bitewe n’uko abantu bisuzuma bagereranya ibyo bifuzaga kugeraho n’ibyo bagezeho mu mwaka ushize.
Iyo hari icyuho kinini, ibyishimo by’abandi bihinduka intandaro y’agahinda ku batarabashije kugera ku ntego zabo. Ibi kandi byiyongeraho igitutu cy’ubukungu, aho hari abinjira mu minsi mikuru bafite imyenda cyangwa ubushobozi buke bwo gutegura Noheli.
Mu rwego rw’iyobokamana, amatorero n’amadini atandukanye agaragaza ko Ukuboza ari igihe cyo kwibuka ivuka rya Yesu Kristo, bakabihuza no guhumuriza ababaye no gushishikariza gusangira n’abatishoboye.
Mu nsengero nyinshi, amasengesho yo muri uku kwezi aba agaruka ku gushima no guhumuriza, bigatuma bamwe mu bafite intimba babona aho bahera bahumeka.
Ku rwego rw’itangazamakuru, Ukuboza ni na ko kwezi kugaragaza inkuru nyinshi z’ibirori, impanuka, imibabaro n’ibyishimo, bigatanga ishusho y’uko ubuzima bw’abantu butarimo icyerekezo kimwe. Ibyo bituma uku kwezi gufatwa nk’indorerwamo y’umwaka wose, aho ibyabaye byose byiyegeranya mu marangamutima y’abantu.
Nubwo Ukuboza kuzuyemo ibinyuranye, benshi bemeranya ko ari ukwezi kwibutsa ko ubuzima bugizwe n’ibihe bitandukanye, ko ibyishimo n’amarira bishobora kubana, kandi ko kurangiza umwaka ari amahirwe yo kongera gutangira undi atangwa na Yahwe.
Ni muri urwo rwego, ku bantu benshi, Ukuboza kuba atari ukwezi kw’iminsi mikuru gusa, ahubwo kukaba n’igihe cyo kwitekerezaho, kwicuza ibyaha, gushima Imana no kongera kwiringira ejo hazaza.
Reba uko abantu baba bifashe mu kwezi kwa nyuma
Mu Kuboza, bamwe baba bishimye, abandi bahangayitse, abandi bababaye cyane