× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Birababaje kubona abantu benshi twagiye dusenga Imana tuyubaha, ariko yaduha ubushobozi tukibagirwa ndetse tukarengwa

Category: Sermons  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Birababaje kubona abantu benshi twagiye dusenga Imana tuyubaha, ariko yaduha ubushobozi tukibagirwa ndetse tukarengwa

Shalom bakundwa nshuti z’Imana. Mwaramutse amahoro? Twakire ijambo ry’Imana. 1 Abami 11:1-6.

1 Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b’abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n’Abamonikazi n’Abedomukazi, n’Abasidonikazi n’Abahetikazi 2 bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati"Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo." Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n’uko yababengutse.

3 Yari afite abagore b’imfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima. 4 Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze, 5 kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy’Abamoni. 6 Uko ni ko Salomo yakoze ibyangwa n’Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi.

Mukundwa, Nshuti y’Imana, umwami Salomo ni mwene Dawidi kandi ni we Uwiteka yahaye ubwenge n’ubutunzi n’icyubahiro biruseho abandi bantu bose bo ku isi yaba ari mu bamubanjirije ndetse kugeza no ku bazamuheruka kandi ko ari nta wuzahwana nawe.

Salomo rero yageze kuri ibyo byose ari uko yasabye Imana ubwenge, Imana na yo yishimira gusaba kwe bityo imwemerera (imusezeranya) kuzamuha n’ibindi atayisabye bivuze ko Salomo yari azi Uwiteka ndetse akanayubaha.

Nuko Salomo amaze kubona (Kwakira) cyangwa kugera ku byo Imana yamusezeranyije, yahise yibagirwa Uwiteka bityo bituma akora ibizira byangwa n’Uwiteka ndetse ntiyayoboka Uwiteka ahubwo akajya asenga ibigirwamana ari zo mana z’abagore benshi yashatse.

None rero birababaje kubona abantu benshi twagiye dusenga Imana tukabana nayo tuyubaha tuyikunze ndetse dukunze n’ibyayo, nyamara Imana imaze kutugirira neza tukabona uburyo (ubushobozi) nk’uko yabidusezeranyije;

Ni ho twahise twibagirwa ndetse turarengwa kugeza ku gukora ibyo Imana yanga ndetse n’urukundo twakundaga Imana ruragenda rurayoyoka kugeza aho bamwe twitaza cyangwa tuzibukira n’inzu y’Imana na ho abandi dukomeza kubaho turi abapagani bo mu rusengero.

Noneho birakwiriye ko tugarukira Uwiteka bigishoboka kuko ejo ntawuzi icyo buzacyana. Imana idufashe

NB: Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa. Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukire mubeho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Amen

Ni inyigisho yateguwe n’umuvugabutumwa Ndamage LeleDesire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.