× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byari uburyohe mu busabane n’umuhuro wa All Gospel Today [AGT] usoza 2022 - AMAFOTO 50

Category: Ministry  »  December 2022 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Byari uburyohe mu busabane n'umuhuro wa All Gospel Today [AGT] usoza 2022 - AMAFOTO 50

Ni umuhuro wabaye kuwa Kabiri tariki 27/12/2022, ukaba wabereye i Nyamirambo kuri Shiloh Player Mountain Church kuva saa mbiri kugeza saa Sita z’ijoro.

All Gospel Today [AGT] igizwe n’abashumba b’amatorero atandukanye, abahanzi, abanyamakuru ndetse na bamwe mu bayobozi b’amakorali. Mbere yo gutangira umuhuro, abagize AGT babanje kwitabira amateraniro ya nimugoroba, bakurikizaho ibirori byabo by’ubusabane.

Umuhanzi Stella Manishimwe umwe mu bagize AGT akaba no muri komite yayo, ari mu bahageze kare cyane. Ni we waririmbye mu materaniro aho abari mu rusengero bamugaragarije urukundo ndetse na bagenzi be bamufasha kuririmba indirimbo 2 arizo "Ninjye wa mugore" ndetse n’iyitwa "Ibyiringiro by’abera".

Bishop Olive Esther Murekatete wa Shiloh Prayer Mountai Church niwe wari umugabura w’Ijambo ry’Imana, akaba yabwirije Ijambo rifite intego ivuga ngo "Kubera maso ubugingo bwacu mu minsi mikuru".

Aha yagarutse ku mitego n’ibishuko satani ategura mu minsi mikuru aho yasabaga abantu kuba maso bakanirinda cyane. Yagize ati "Niba barahize Yesu Kristo mu minsi mikuru, wowe ntabwo bazakubabarira".

Nyuma y’amateraniro, hakurikiyeho ubusabane n’umuhuro witabiriye abashumba, abapasiteri n’abanyamakuru n’abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu bakozi b’Imana bitabiriye twavuga: Bishop Dr. Masengo Fidele, Bishop Olive Murekatete, Rev. Pastor Alain Numa, Pastor Janet Israel, Pastor Olivier Ndizeye, Pastor Gaudin Mutagoma, Ev. Fred Kalisa, n’abandi.

Abanyamakuru nka Peace Nicodemu wa Magic Fm, Mupende Gedeon wa inyaRwanda.com, Abayisenga Christian wa Isibo Tv, Frederick Byumvuhore wa Gospel Times, Ishimwe Israel wa IGIHE, Justin Belis wa Flash Fm, Joel Sengurebe wa Iyobokamana, Steven Karasira wa Radio Umucyo, Froduard Uwifashije wa Paradise.rw, n’abandi.

Abahanzi bitabiriye twavugamo nka Alex Dusabe, Gabby Kamanzi, The Pink, Stella Manishimwe, Rev. Kayumba, Yael, Danny Mutabazi uri mu bihe byiza cyane dore ko aherutse gutumirwa mu bitaramo bikomeye nk’icya Vestine na Dorcas n’icya Israel Mbonyi; Mahoro Isaac, Jesca Mucyowera, Elsa Muhawenimana wa Yesu Araje choir, Makombe, Dina Uwera, Umutesi Neema, Methode, etc.

Rev. Alain Numa uhagarariye AGT, yavuze ibyo bagezeho mu myaka ishize ndetse n’ibyo batabashije kugeraho kubera Covid-19. Mu byo bishimira bagezeho ni ibikorwa by’urukundo bakora, gusura insengero (Church Tour), indirimbo yo kurwanya Covid-19 yahurijwemo abahanzi barenga 12, gusura abarwayi n’ibindi. Yavuze ko Covid-19 yatumye badakora igitaramo gikomeye muri Car Free Zone.

Yabwiye abari muri iki gikorwa ko AGT iri kwishimira nanone ko yagenewe igihembo gikomeye kiri ku rwego rwa Afrika. Mu bihembo bizatangwa tariki 18.02/2022 muri Australia, All Gospel Today izashyikirizwa igihembo cya Africa Digital Christian Platform of the year 2022 [Ihuriro rya Gikristo rikorera kuri interineti rya mbere muri Afrika].

Ni ibihembo byitwa RSW Awards byateguwe na Rise and Shine World Inc. ku bufatanye na Jam Global Events. Uretse AGT, ibi bihembo bizahabwa abandi bantu b’amazina azwi muri Gospel. Urutonde rw’abazahabwa ibi bihembo ruratangazwa mu minsi ya vuba.

Mupende Gedeon, Visi Perezida wa AGT akaba ari nawe wayitangije, yavuze ko AGT yatwaye igihembo ihigitse abagera kuri 23 bo mu bihugu bitandukanye bya Afrika biganjemo abo muri Nigeria kuko barenga 10. Yashimiye komite na buri umwe wese ku bwitange bwe.

Yakurikijeho gutangaza imyanzuro y’inama iheruka kuba [inama ya komite], maze abitabiriye iki gikorwa bahabwa umwanya batanga ibitekerezo kuri iyo myanzuro ndetse banavuga ibindi babona byakorwa na AGT mu rwego rwo kurushaho kwagura ubwami bw’Imana. Hakurikiyeho kwiyakira, abantu bose bafata amafunguro meza cyane yateguwe na Holy Restaurant na Hi Coffee.

Yayeli yawawe Ceceka Award

Pastor Olivier Ndizeye yahawe Supportive Award [kwitabira ibitaramo by’abaramyi]

Bafashe ifoto y’urwibutso

AMAFOTO: Moses Niyonzima & Kwizera Emmauel

REBA INDIRIMBO "SINDOHOKA" YA ALL GOSPEL TODAY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.