Mu magambo yuzuye ubwuzu, urukundo no kwizihirwa n’umubano wabo, Isimbi Abiella Deborah, umukobwa wa Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire yatomoye umugabo we Safari Brian bafitanye abana batatu.
Isimbi Abiella Deborah wanabaye Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR/UR Huye), yashimiye imbere y’imbaga umugabo we Safari Brian yifashishije urukuta rwa Instagram, amugaragaza nk’ishingiro ry’ibyishimo n’umutima w’amahoro mu buzima bwe.
Amagambo ye ni aya akurikira: Ikintu kimwe cy’ukuri ni uko nzahora ndi umukobwa w’umugabo wanjye. Uyu mugabo ntiyinjiye mu buzima bwanjye gusa; ahubwo yihesheje umwanya ukomeye mu mutima wanjye, kandi nzahora nshimira Imana kuba yarampaye umugabo w’indashyikirwa nka we.
Iyo ndi mu bihe bigoye cyangwa mbabaye, ni we nkenera. Iyo mfashwe n’agahinda cyangwa ubwoba, ni we nkuraho amahoro. Iyo ndi mu gitutu no mu mihangayiko, ni we nshaka ko aba hafi yanjye.
Ni we muntu wa mbere mpamagara iyo mfite ibyo nishimira, kuko nzi ko ibyange abyishimira kuruta iby’undi wese. Anyurwa na byo mu buryo busesuye kandi buturutse ku mutima kurusha iz’ab’isi yose.
Ni we mpita nganira na we ku bintu bishya, yaba inkuru nshya, ibihuha bishyushye cyangwa ibyo mpuriye na byo mu nzira. Iyo menye ikintu gishya, ni we muntu wa mbere nshaka kugisangiza.
Ni umugabo umenya gukemura byose; muhamagara iyo hari ibyo ntasobanukiwe nubwo byaba bidasobanutse, kandi ansobanurira atamfashe nk’aho ntakomeye mu mutwe cyangwa nk’aho ndi gukora amakosa. Arampobera igihe cyose mbikeneye kandi ntajya andambirwa. Ahubwo ahora ambwira ko akunda uburyo mba “nshaka kumuba hafi”.
Ni inshuti yanjye magara, umwambaro w’umutekano wanjye, n’urugo rwanjye. Mu by’ukuri, ni byose kuri jye mu mubiri w’umuntu.
Isimbi Abiella Deborah si izina rishya mu myidagaduro. Yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe icyo kigo yari ikiri NUR, ubu ikaba yarahindutse Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye Campus). Icyo gihe, yamenyekanye nk’umukobwa uzi ubwenge, uzi kuvugira mu ruhame, kandi ufite imiterere myiza.
Miss Isimbi Abiella, umukobwa wa Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire yatomoye umugabo we Safari
Bahora mu Ijuru rito
Miss Abiella na Brian hamwe n’abana babo