Mu gihe imibare iheruka yerekana ko abasore bakiri bato bagenda biyongera mu nsengero, abakobwa bo barushaho kuba bacye aho benshi bava mu nsengero, bagahinduka abanyamahanga ku by’iyobokamana. Ni ibintu bitari bisanzwe mu mibare y’imyemerere y’ibihe byashize.
Ni iki kibitera? Ni iyihe miterere y’amatorero abasore bajyamo, kandi ni iki kibakurura? Ibyo ni ibibazo by’ingenzi, ariko bigira urusobe runini.
Gusa nubwo hari impamvu nyinshi, biragaragara ko Umwuka Wera akora mu buryo bukomeye mu basore bamwe na bamwe, benshi bakaba bafite inyota yo kubona icyo ubuzima bafite bushingiyeho kurusha umuco mugari ubatesha agaciro.
Ariko ku rundi ruhande, abakobwa benshi barababaye kandi bari kuvunika. Mu gihe bamwe mu basore bari kubona Kristo, abakobwa benshi bo bari kuremererwa, barababaye, kandi baravunika ku buryo bamwe batakibasha gutanga umusanzu wabo mu nsengero.
Nubwo bitajya bivugwa kenshi, bamwe mu bakobwa ntibava mu rusengero kubera kuba “abanyafeminisme bihishe”, cyangwa ngo batinya kwigishwa ukuri kw’Imana. Sibyo na busa. Ahubwo hari ababivamo kubera ko bababazwa, bagasuzugurwa, bagacishwa ku ruhande, ndetse rimwe na rimwe bagaharurirwa inzira y’akarengane ku mugaragaro.
Brandon Showalter wanyujije iki giterekezo cye kuri The Christian Post, avuga ko benshi bavamo kuko barambiwe guterwa inda, urubwa mu biganiro, kubwirwa amagambo ababaje no guhozwa ku nkeke n’ingengabitekerezo zigaragaza ivangura rishingiye ku gitsina.
"Byarenze urugero"—Ubutumwa bw’abakobwa batandukanye bo mu bihugu binyuranye
Kugira ngo wumve uburemere bwabyo yaramubwiye ati: “Nta nubwo ushaka kuzashaka umugabo,” niko umukobwa wo muri Idaho yabwiwe n’umusore wigaga muri Moody Bible Institute, ubwo yiyandikishaga mu ishuri ryo ku rwego rwo hejuru ry’icyongereza cya kera “Greek.”
Undi wo muri Florida yabwiwe amagambo yuzuye agasuzuguro agira ati: “Uri umuhanga ku mukobwa! [You’re smart for a girl]” Naho umukobwa wo muri Illinois we yumvise Perezida wa Seminari amubwira ko “Imana idahamagarira abakobwa umurimo, ahubwo ibahamagara kubona umugabo.” [God doesn’t call women to a ministry. He calls them to a man]”
Uwo mukobwa kandi yabwiwe n’undi musore ati: “Birakwiye ko ushobora gusangiza abandi ibitekerezo byawe mu itsinda ry’abagabo n’abagore, ariko ntiwakwemererwa gusangiza imirongo y’Ijambo ry’Imana yatumye utekereza ibyo.
Kuko iyo ubikoze, uba umuhamya, kandi ntibyemewe mu gihe abagabo bari mu itsinda.” Yongeyeho kandi ko atashoboraga “kwitega ko abagabo batamureba nabi ku mubiri we,” kuko “Imana yabaremye gutyo.”
“Umugabo wawe agomba kugutegeka” (kubera ko wavuze ibitekerezo bifite ishingiro ry’iyobokamana mu ruhame)". “Sinzakomeza kuganira nawe, kuko ntibikwiriye ko umugore yigisha umugabo. Uri umukobwa w’ishyaka ry’abagore, bityo sinshaka gusubiza igitekerezo cyawe.”
Hari n’abavuga ko guhabwa uburenganzira bwo gutora, bwatanzwe na Amendment ya 19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari “ikosa ryangije igihugu.”
Aya ni amagambo macye muri menshi abwirwa abakobwa mu rwego rwo kubapfobya, bigatuma bamwe bava mu nsengero. Arababaje, arasesereza, kandi ni ukuri kwabayeho.
Abagabo beza, bubaha Imana, ntibatekereza batyo. Ariko rimwe na rimwe ntibabona ibiba ku bagore bo mu rusengero.
Imbuga nkoranyambaga nazo ziri kubikabiriza
Ku mbuga nkoranyambaga, hari abagabo biyita “abakristo” ariko bakerekana imyifatire ivuna imitima y’abakobwa benshi. Ibitutsi, amagambo asuzuguritse, no kubatuka ku mugaragaro byatumye bamwe bibaza niba abo bagabo koko ari “ab’itorero”.
Abakobwa bibaza impamvu abagabo b’abakristo batavuga cyangwa ngo bamagane ibibi bibera imbere yabo. Bumva ko gutuza kwabo bishobora gusobanurwa nabi nk’ugushyigikira ibyo bikorwa.
Ikindi kibabaza benshi ni uburyo insengero zica imanza z’imico mibi y’abagabo. Iyo habaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ubusambanyi bwakorewe abana, uburyo bamwe mu bayobozi babigenza mu buryo butubahirije uburenganzira n’ubutabera, bituma abakobwa batangira kuva mu rusengero buhoro buhoro, cyangwa bakazivamo burundu.
Kongera kumva ko 60% cyangwa 70% by’abasore b’akirisitu bakoresha pornografi [amashusho y’urukozasoni] nabyo bibatera kwibaza bati: “Ese koko aha ni ho nahera kubakira ubuzima bwanjye bw’Umwuka?”
Basore, ni igihe cyo kugaragaza ubutwari bw’ubupfura
Ku basore bakeneye Imana kandi bari gusubira mu nsengero: turabashimira, tugakomera amashyi ku byo Imana iri kubakorera. Ariko mujye mureka guceceka igihe mwumva cyangwa mubona: ivangura rishingiye ku gitsina, gusuzugura, amagambo asesereza abakobwa, cyangwa imyitwarire ibatesha agaciro.
Kwambara ubugabo si ukwiyemeza kurenga ku bagore. Ni ukubahagararira. Mufashe bashiki banyu, mube intwari zitinya Imana kurusha abantu. Priscilla yigishije Apolo (Ibyakozwe 18:26), kandi ntacyo byamutwaye; byatwubakiye itorero.
Haranditse ngo "Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza."
Chauvinisme si ubutwari, ni umwijima
Chauvinisme ni imyitwarire cyangwa imitekerereze y’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu yerekana ko abagabo cyangwa igitsina kimwe (akenshi abagabo) ari beza, baruta abandi cyangwa bafite uburenganzira burenze.
Akenshi bifatwa nk’ubugome, kwibwira ko ari bo bonyine bafite agaciro cyangwa ubushobozi, ndetse bikaba bishobora kugaragarira mu guhohotera, gucecekesha, gusuzugura cyangwa kwambura abandi uburenganzira bwabo.
Mu Kinyarwanda, ushobora no kubisobanura nko kuba umugabo wumva ko afite uburenganzira buruta uwundi cyangwa gucira abandi imanza zidakwiye bitewe n’igitsina.
Gusaba imbabazi, kwisuzuma, no gusengera abakobwa bo mu nsengero
Mu gihe dusaba ko Umwuka Wera akomeza guhindura abasore, tugomba gusengera n’abakobwa basigaye bababaye. Bakeneye kumva ko: bafite agaciro, bishimiwe n’Imana,
batekanye mu rusengero, kandi bashobora gukorera Imana batavunitse.
Basore, mwame muyoborwa n’Umwuka Wera kandi muhagurukire guha agaciro bashiki banyu. Imana irabibona kandi irabishimira.