Bishop Prophet Samuel Sibomana yahanuye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye gucikamo kabiri. Yahanuriye ubwamamare Israel Mbonyi, none koko yabaye icyamamare.
Bishop Prophet Samuel Sibomana, umuhanuzi wahanuriye Israel Mbonyi akavuga uko azaba umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu bindi bihugu kandi bikaba, yahanuye ibintu bikomeye bizaba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko igiye gucikamo kabiri.
Bishop Prophet Samuel Sibomana ni Umushumba Mukuru w’’itorero rya Shekinah Glory Church ku Isi akaba ari nawe waritangije. Muri 2016 yimitswe na Bishop Rubanda Jacques wa New Jerusalem, aba Bishop w’itorero yashinze rya Shekinah Glory Church.
Mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu ntangiriro za 2024 yasuwe na Israel Mbonyi wamusanze aho yabaga mu Buhinde hamwe n’umuryango we, barishima cyane ku bw’uyu muhanzi w’icyamamare waje kubasezeraho.
Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yahanuriye, kimaze igihe mu ntambara z’urudaca gihanganyemo n’umutwe wa M23 w’Abanyekongo baharanira uburenganzira ku gihugu cyabo.
Muri iyo ntambara, Kongo yagiye ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ivuga ko n’abarwanyi bayo ari Abanyarwanda, nubwo binyuranye n’ukuri u Rwanda rutanga, kuko byose rubihakana.
Iyi ntambara iba hagati y’uyu mutwe na Leta ya Congo, yongereye ivangura riteye ubwoba rigendana n’ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu.
Abibasirwa kurushaho ni Abanyamulenge n’Abatutsi bahatuye, kandi Perezida wa Congo yagiye agaragaza ko abishyigikiye, cyane ko yifuza no gutera u Rwanda, aho abo yita abanzi be avuga ko baturuka.
Iyi ntambara izagira iherezo habayeho ugucikamo ibice kwa Congo, igihugu kimwe kibe Congo nk’ibisanzwe, hanyuma mu Burasirazuba bwayo, mu ntara za Kivu, na ho habe ikindi gihugu, nk’uko Prophet Bishop Samuel Sibomana yabihanuye, akavuga ko Abatutsi n’Abanyamulenge bari hafi kugira amahoro, bakaba mu gihugu kizaba kigenga, igihugu cyabo bwite cya Kivu.
Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Augustin, ku muyoboro wa YouTube witwa Gitavi Tv, ubwo yamubazaga ati: "None twitege iki muhanuzi mukuru? ...Ni iki dushobora kwitega cyane nkatwe, twebwe ubwoko bwacu, icyo Imana ishobora kuba ivuga ubu ku gihugu cyacu?"
Bishop Prophet Samuel Sibomana yamusubije agira ati: "...Naho ikijyanye n’ubwoko bwacu, wenda ubuhanuzi, Imana irimo kutubwira ko igihugu kigiye kuboneka. Hari igihugu, Kongo igiye gucikamo ibice. Hari igihugu kigiye kuboneka bita Kivu.
Kivu izaba Repubulika yigenga, ni uko Imana irimo kutubwira. Rero ibibazo abantu banyuramo, Abanyamulenge, Abatutsi, bigiye kurangira. Imana izatanga igihugu, Kivu izikukira. Ibyo turiko turabisengera, Imana yatubwiye kera ko Kivu izikukira ikaba igihugu. Ubwo ni bwo buhanuzi bwa Kongo."
Muri iki kiganiro yagarukaga ku buzima bwe bwose, uko yavutse yarahanuriwe kuba umuhanuzi, uko yabaye we, uko yahanuriye Israel Mbonyi, n’uko yageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kera cyane ataravuka, umugabo Karikofi uvukana na Se wa Bishop Samuel na we wari umuhanuzi, yabwiye nyina ataratwara n’inda, ko azasama inda, akabyara umwana uzaba umuhanuzi mpuzamahanga, akazamusimbura, agakomereza aho na we azaba agejeje ahanura, ndetse anamubwira ko navuka agomba kuzamwita Samuel.
Yagize ati: "Mu muryango wacu twagiraga umuhanuzi witwaga Erasto Karikofi, yavukanaga na Papa witabye Imana. Yigeze guhanurira mama akiri umukobwa, amubwira ko azabyara umwana wa kabiri w’umuhungu, azamwite Samuel, azaba umuhanuzi mpuzamahanga." (Prophet ni uwa kabiri mu bana icyenda bavukana.)
Yaje gukura ari umwana ukubagana, utita ku bintu byo gusenga, biza guhinduka agize imyaka 12. Ubwo yari mu giterane cyari cyatumiwemo abashyitsi, mu gihe yari ari mu rusengero abandi basenga, mu buryo butunguranye yarabonekewe, yuzuzwa umwuka wo guhanura, abona marayika wamubwiraga ubuhanuzi, amuha kuvuga izindi ndimi.
Uwo mumarayika yari yambaye imyenda yererana, hanyuma amuha ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi, yazivuga akamufasha kuzisobanurira abari baje mu giterane, kandi byose byari ubuhanuzi burenga 12. Ni we wabashaga kubona marayika gusa.
Kuva ubwo, ubuhanuzi bwa Se wabo Karikofi bwari busohoye, aba umuhanuzi. Yahanuye iby’indege yaguye nyuma y’iminsi itatu abivuze, asengera umukobwa wari urwaye abadayimoni arakira, bituma abantu bemera badashidikanya ko ari umuhanuzi, nubwo yari akiri muto.
Nyuma yaho, nk’uko Karikofi yabisabye atarapfira i Gitarama, abarimo Apostle Dr. Gitwaza na Saruhembe baramusengeye, bamwaturiraho ubuhanuzi, kuva ubwo akajya asenga akabona marayika umusobanurira indimi no guhanura, kugeza n’ubu.
Ku myaka 12 ni bwo byose byatangiye, arimuka aza kuba mu Rwanda avuye muri Teritwari ya Uvila muri Congo aho yavukiye. Mu Rwanda ni ho yize amashuri yisumbuye ari umuhanuzi, aza kwimukira mu Buhinde agiye kwiga Kaminuza, aho yahuriye na Israel Mbonyi. Icyo gihe babaye inshuti, bakajya bajkyana gusenga, ari na bwo yahabwaga ubuhanuzi bwerekeye kuri we.
Yahanuye ko Israel Mbonyi utari wagatangiye kuririmba indirimbo azaba umuhanzi w’icyamamare, Pharmacy yize muri kaminuza ntimutunge, agatungwa n’ubuhanzi, kandi ko igitaramo azakora, abantu bazabura aho bicara, bagataramira hanze.
Yabivuzeho agira ati: "Abanyeshuri biga Univerisite twasengeraga ahantu hitwa muri El-Eleve, icyo gihe rero ni ho Umwuka Wera yamanutse, anganiriza yuko Mbonyi azaba umuririmbyi w’icyamamare, nta kindi azakora, uretse kuririmbira Imana kandi Imana igiye kumuzamura, kuko Imana igiye kumukoresha imirimo ikomeye. Icyo gihe ijwi ry’Imana rimanuka mu ruhame, ... Imana ivuga ko Mbonyi azakorera Imana cyane."
Ibi byabaye mu myaka ibiri ishize, ubwo yuzuzaga Kigali BK Arena yuzuzwa n’abantu 12, 000. Nyuma yaho, ni bwo Imana yongeye kumwereka ko agomba kuzimukira muri Amerika, akava mu Buhinde aho yize muri kaminuza ya Anamalai University, akajyana n’umuryango we, umugore Nsekonziza Alice n’abana batatu muri Amerika, ahantu Satani akorera cyane. Yizeye ko ibiterane by’ububyutse agiye gukorerayo bizatuma benshi bihana bakareka ibyaha.
Yavutse byarahanuwe ko azaba umuhanuzi, none byabaye impamo.
Nsekonziza Alice ni we bashyingiranywe kuva 2017
Mbere yo kwimukira muri Amerika, inshuti ye Israel Mbonyi yagiye kumusezeraho
MENYA BYIMBITSI BISHOP PROPHET SIBOMANA SAMUEL
REBA IKIGANIRO BISHOP PROPHET SIBOMANA SAMUEL YAHANURIYEMO IBIZABA KURI CONGO