Boanerges Gospel Group ni itsinda rikorera umurimo w’Imana muri Bethesda Holy Church mu Gakinjiro ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Boanerges ni ijambo risobanuye Abana b’inkuba, rikaba rikomoka muri Bibiliya muri Mariko 3: 16-17 havuga ngo "Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simon amwita Petero, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige risobanurwa ngo "Abana b’Inkuba".
Iri itsinda ry’abaririmbyi Boanerges Gospel Group rigizwe n’abiganjemo urubyiruko biyemeje gukorera Imana mu majwi yabo no mu bundi buryo Imana ibashoboza. Boanerges Gospel group batangiye muri 2004 ubwo bari bakiri abana, bagenda bakura, ubu bageze ku baririmbyi 154.
Kuri uyu 25 Nyakanga 2024 nibwo bashyize hanze indirimbo nziza cyane ndetse ikoze mu buryo bwiza bigaragara ko ari abanyempano gusa ni indirimbo bise "Uhimbazwe lteka".
Mu kiganiro Paradise iherutse kugirana na Mary Cynthia Ingabire Umuyobozi wa Boanerges Gospel Group, yaravuze ati: "lntego yacu ni ukuvuga ubutumwa bwiza tukabona abantu biyegurira Imana cyane cyane urubyiruko".
"Uhimbazwe iteka" ibaye indirimbo ya 6 iri tsinda rikoze mu ndirimbo z’amashusho (videos) n’amajwi (audios) ziri kuri YouTube Chanel y’iri tsinda “Boanerges gospel group“ ndetse na Instagram, Facebook na TikTok naho wahabasanga.
Si ibyo gusa kandi bamaze gukora ibikorwa byiganjemo ibitaramo n’ibiterane mu ivugabutumwa bagenda bakora. Boanerges Gospel Group ifite indirimbo zagiye zikundwa dusangamo nka "Uyu mubiri","Humura","Ntawamenya"
Uhimbazwe iteka ibahe indirimbo ya 6 iri tsinda rikoze mu ndirimbo z’amashusho (videos) n’amajwi (audios) ziri kuri YouTube Chanel y’iri tsinda “Boanerges gospel group“ ndetse na Instagram, Facebook na TikTok naho wahabasanga.
Boanerges Gospel Group ni abaririmbyi beza bafite impano