× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bonheur, Voice of Angel na Jehovah-Jireh zatanze umucyo, hitangwa Miliyoni 5, haboneka igitangaza nk’icyo Elia yakoze

Category: Crusades  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bonheur, Voice of Angel na Jehovah-Jireh zatanze umucyo, hitangwa Miliyoni 5, haboneka igitangaza nk'icyo Elia yakoze

Itorero rya ADEPR Kamuhoza ribarizwa muri paroisse Kamonyi ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa ndetse no gukusanya inkunga yo gusoza inyubako y’urusengero.

Ni igiterane cyabanjirijwe n’iteraniro rya mu gitondo ryatangiye saa tatu za mu gitondo. Muri iri teraniro habonetse igitangaza gikomeye.

Bitewe n’uko abatuye mu kagari ka kagina iri torero ribarizwamo bazwiho gukunda ibiterane kandi bikaba byagaragaraga ko iki giterane cyashowemo imbaraga z’umurengera, hifashishijwe amahema kugira ngo haboneka ahantu hagutse habera amateraniro ya mu gitondo ndetse n’igiterane.

Iteraniro rya mu gitondo ubwo ryatangiraga, ikirere cyahise cyijima imvura itangira kujojoba. Ubwo Korali Bonheur yageraga ku ruhimbi, mu mbaraga zuzuye ubutware ndetse no gutegeka, umubyeyi uririmba muri korali Bonheur yazamuye isengesho riremereye rikura igicu cy’imvura mu gace kaberagamo igiterane ricyerekeza kure bituma haboneka ikirere cyumutse korali bonheur ikomeza kuririmba.

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe na Elias Umushumba wa Paroisse Runda, yifashishije kuva 14:10 agira ati "Ibibatuga birahari, intambara zirahari ariko mureke dukangure Yesu". Yasobanuye uburyo Farawo yatugaga Abisiraeli asoza agira ati: "Mwitinya, mwihagararire gusa murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, Uwiteka ari bubarwanirire mwicecekere".

Nyuma y’umusangiro ndetse no kwakira abashyitsi, saa 14h30 ni bwo hasubukuwe igiterane cyatangijwe na korali za Kamuhoza zirimo Jehovah Jireh, Yakini na The Voice of Angel ikaba korali y’abanyeshuri n’aba poste.

Ni korali yakuriwe ingofero n’abaririmbyi ba korali bonheur bitewe n’amajwi meza ayunguruye nk’amazi y’urubogobogo. Baririmbye indirimbo ebyiri zimeze neza cyane.

Uko amasaha yicumaga ni ko igiterane cyakomezaga gufata irangi. Korali bonheur ikunzwe n’abanya Kamuhoza yari itegerejwe n’abatari bakeya doreko abatuye mu nkengero za Kamuhoza bari buzuye umuhanda baje kureba iyi korali ifatwa nk’ubukombe.

Ubwo umuyobozi wa gahunda yahamagaraga iyi korali yasanganijwe amashyi y’urufaya.Yahise ihabwa indirimbo enye. Mu ndirimbo yambere igira iti: "Uwiteka niwe mwungeri wanjye. Ni indirimbo yatumye na ba bakonjariva biyambura umwambaro w’imbeho.

Yakurikijeho ubuheta igira iti"Thabita yibutsa abantu umumaro wo gukora Imana. Ni indirimbo yibitsemo akamero ko kubohora ababana n’ingoyi z’ubugugu.

Ntibyarangiriye aha kuko bahise baririmba imwe mu ndirimbo zamamaye cyera zakundaga gusabwa kuri radio rwanda igira iti: "Uri ku ngoma Uwiteka uri ku ngoma wambaye icyubahiro wambaye imbaraga,uraberewe. Ni imwe mu ndirimbo zabo zo ha mbere. Yazamuye abantu mu ijuru rya gatatu

Yasoje inyabune mu ndirimbo igira iti: "Ndi kumwe nawe Yakobo. Witinya mwana wanjye kuko nagucunguye ntacyo uzaba. Ni indirimbo yatumye abari barahunze Uwiteka mu buryo bw’Umwuka bahungutse basubira kuri Gakondo.

Ev. Bongwa Alphonse yifashishije ijambo ry’Imana rifite intego igira iti: "Ku bw’ishyaka ry’umurimo w’Imana, Uwiteka akuremere ibikingi bifite amasoko y’epfo ndetse no haruguru."

Nyuma yo kwigisha ijambo ry’Imana, abantu 35 batsinzwe n’urubanza, bihana ibyaha byabo ndetse niyemeza gukurikira Umwami Yesu Kristo biyongera ku bantu 10 bityo uwo munsi satani atakaza abantu 45.

Iki giterane cyasize amateka akomeye dore ko uretse kuba Kristo yabonye intama 45, hitanzwe amafaranga 5,721,700 yo kubaka urusengero. Asaga ibihumbi 700 yabonetse cash.

Icyagaragariye buri wese muri iki giterane n’uko abanyakamuhoza banyotewe no kubona urusengero rwabo rwuzuye bakarutaha.

Bamwe mu baturage batanze inkoko,imineke n’ibindi. Ku mafaranga yasabwaga hakaba hakenewe izindi miriyoni hafi eshatu doreko hari hakenewe miriyoni 8.

Iki giterane cyasize amateka akomeye

REBA INDIRIMBO NZIZA CYANE YA BONHEUR YA ADEPR RUNDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.