× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti yishimiye cyane intambwe umugore we yateye yo gusoza Kaminuza

Category: Education  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bosco Nshuti yishimiye cyane intambwe umugore we yateye yo gusoza Kaminuza

Tumushime Vanessa umugore wa Bosco Nshuti umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasoje amasomo ye ya Kaminuza.

Intambwe Tumushime Vanessa yateye mu masomo ye agahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mur ULK, yashimishije cyane umugabo we Bosco Nshuti waririmbye "Ibyo Ntunze".

Ibi byatumye kuri uyu wa Gatanu ku itariki 15 Ukuboza 2023 Bosco Nshuti asimbukira ku rukuta rwe rwa Instagram asuka amaragamutima we.

Yashyizeho ifoto ya Vanessa, yambaye ingofero y’abasoje amasomo (abakoze graduation), yandikaho n’amagambo meza avuye ku mutima agira ati:“ Congratulations to my wife, you deserve it.” ashaka kuvuga ko umugore we akwiriye kuyambara.

Ku itariki 30 Ukwakira 2022 ni bwo uyu muhanzi yerekanye umukunzi we ubwo yari mu gitaramo cye yise ‘Unconditional Love’ yakoreye ahazwi nka Camp Kigali.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Bosco Nshuti n’umugore we Tumushime Vanessa bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu bari bamaze mu munyenga w’urukundo, ni ukuvuga kuva 2019 kugera ubukwe bubaye.

Bosco Nshuti n’umugore we Tumushime Vanessa basengera muri ADEPR. Banaririmba muri New Melody no muri Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke. Uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2023.

Imfura ya Bosco Nshuti na Tumushime Vanessa yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biri i Kanombe. Bamwise Ihirwe Nshuti Palti. Izina Palti risobanuye ko Imana ibatura.

Nyuma yo kwibaruka imfura ye, Bosco Nshuti yagize ati “Ndashimira Imana kuko ari urukundo. Byose iduha ni ubuntu bwayo kandi ndayishimira ko yampinduriye izina ubu nkaba ngiye kwitwa umubyeyi.”

Ni umuhanga mu myandikire n’imiririmbire, watangiye kuririmba kera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.

Kuri ubu ari mu bahanzi basohora indirimbo hafi buri kwezi byarimba zikaba ebyiri. Muri uku kwezi k’Ukuboza yasohoye indirimbo zigera kuri ebyiri zirimo iyitwa Uwambitswe yasohoye muri uku kwezi ku itariki 6 Ukuboza, n’indi ikiri nshyashya yasohoye kuri uyu munsi ku itariki 15 Ukuboza yitwa Nakwitura Iki.

Ni umwe mu bahanzi bakunda cyane abagore babo, akaba adatinya no kumushyira ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ari na mwiza.

Ku iyo tariki ya 15 kandi umugore we yagize isabukuru y’amavuko, yashyizeho amafoto agera kuri ane, amwe bari kumwe barebana akana ko mu jisho. Kuri uyu munsi ni bwo yanashyizeho ifoto ye yambaye ingofero y’abasoje amasomo ya Kaminuza (graduation).

Tumushime Vanessa wa Bosco Nshuti yasoje Kaminuza

Vanessa yateye intambwe ikomeye mu masomo ye

Bosco Nshuti amaze iminsi mu ivugabutumwa i Burayi

Bosco Nshuti n’umugore we Vanessa baryohewe cyane n’urukundo

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NAKWITURA IKI" YA BOSCO NSHUTI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.