× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Breaking: Bitunguranye Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda

Category: Pastors  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Breaking: Bitunguranye Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo byamenyekanye ko Bishop Rugagi yasesekaye mu Rwanda mu buryo butunguranye.

Bishop Rugagi Innocent yari amaze iminsi itanu muri Kenya muri gahunda z’ivugabutumwa mu giterane cyabaye kuwa 14-16 Nyakanga. Byari biteganijwe ko asubira muri Canada, ariko mu buryo butunguranye yahise aza mu Rwanda.

Amakuru Paradise.rw yari ifite ni uko Dr Bishop Rugagi waherukaga mu Rwanda kera mbere ya Covid-19, yari kuzahagaruka mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 mu giterane gikomeye ari gutegura.

Amakuru mashya twakiriye kuri uyu mugoroba ni uko uyu mukozi w’Imana yamaze kugera muri Kigali nk’uko amafoto abigaragaza ari ku kibuga cy’indege ndetse bamwe mu bakunzi be batangiye guteguza abantu kwitega ibitangaza.

Ntiharamenyekana impamvu itumye Bishop Rugagi agaruka mu Rwanda mu buryo butunguranye, gusa yari asanzwe abifite muri gahunda. Agarutse i Kigali nyums yo kuva muri Kenya na Ethiopia mu ivugabutumwa.

Avuga ku giterane cye mu Rwanda, yagize ati "Ni byo ndi kwitegura kuza mu Rwanda, mfite igiterane mpuzamahanga turimo gutegura, kizaba mu mpera z’umwaka".

"Intego yacyo narayihishuriwe, izaba ari ’Rwanda, uragenderewe izuba rirakurasiye’." Amakuru avuga ko icyo giterane kizaba tariki 31 Ukuboza 2023, nubwo aho kizabera hataramenyekana.

Bishop Rugagi ari kubarizwa i Kigali

Turakomeza kubakurikiranira hafi iyi nkuru!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.