Umuhanzi nyarwanda wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bahamya ko basengera mu itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Izina rye nyakuri ni Itahiwacu Bruce. Yavutse ku itariki 2 Werurwe 1992. Kuri ubu afite imyaka isaga 31.
Bruce Melodie yatangiye urugendo rwe rwa muzika kuva mu bugimbi. Yari umuhungu uririmba muri korari ashishikaye, mu itorero rye rya ADEPR Kanombe mu karere ka Kicukiro akaba ari naho yavukiye.
Yashimiye nyina wapfuye mu mwaka wa 2012 Muteteri Verene kuba yaramuteye inkunga yo kuba muri korari y’itorero, aho yumvaga ko azagera ku cyifuzo cye cyo kuba umunyamuziki kandi uko yabyifuzaga ni ko byagenze.
Gusa ntiyakomeje kuririmba muri korari. Yahise ajya kuririmba indirimbo zisanzwe (secular music).
Mu mwaka ushize wa 2022 mu kwezi kwa Nzeri, umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise “Urabinyegeza” (Urabimpisha).
Muri iyo ndirimbo aririmba avuga ko buri ku Cyumweru azajya aboneka mu rusengero ndetse no mu minsi isanzwe Imana akayishimira.
Gusa mu kiganiro yagiranye na MIE yatangaje ko uko yabivuze atari ko abikora. Hari ubwo ku Cyumweru hagera afite akazi kenshi bikarangira asengeye mu rugo.
Muri icyo kiganiro yavuze ko hari ubwo yagiye gusenga asinzirira mu rusengero. Ngo yahise asohoka kuko aho kugira ngo arangaze abandi kubera gisinziriza mu nzu y’Imana, ikiza ari ugutaha akajya kuruhuka.
Ibi byamubayeho ni gihamya yuko akunda Imana ariko kandi akeneye ubufasha mu buryo bw’Umwuka bumurinda gusinzirira mu rusengero. Bushobora kuba amasengesho cyangwa kumuba hafi agakura mu Mwuka.
Muri uyu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa kane yapfushije Nyirakuru yari asigaranye nk’umubyeyi. Mu kavidewo gato yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasaga n’umuririmbira.
Abasesengura imyidagaduro bavuze ko yamukoreye indirimbo azasohora mu ziri kuri album ye. Iyi ndirimbo izaba ari iyo guhimbaza Imana (gospel) yifuriza Nyirakuru we kuruhuka mu mahoro.
Bruce Melodie akeneye ubufasha mu buryo bw’Umwuka bumurinda gusinzirira mu rusengero