Umuhanzi w’icyamamare wo muri Puerto Rico, Bad Bunny, yafashe umwanya ukomeye wo kwamagana ivangura rikorerwa abimukira muri Amerika ubwo yakiraga igihembo cya Best Música Urbana Album mu bihembo bya Grammy Awards.
Ni mu bihembo bya Grammys byatanzwe ku wa 1 Gashyantare 2026, byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Los Angeles, kuri Crypto.com Arena.
Bad Bunny yabivugiye ku rubyiniro rwa Grammy Awards, mu muhango wabaga kuri televiziyo, ubwo yakiraga igihembo Album nziza cya Best Música Urbana Album.
Bad Bunny yafashe umwanzuro ukomeye wo kugaragaza aho ahagaze ku kibazo cy’abimukira, aho yavuze ati “ICE out”, amagambo asaba ko abashinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) bahagarika ibikorwa byabo byo guhohotera abimukira.
Yakomeje avuga ati: “Urwango rugira imbaraga iyo rwongeweho urundi rwango, ariko ko ikintu gifite imbaraga kurusha urwango ni urukundo.”
Mu magambo ye, yagize ati: “Mbere yo gushimira Imana, ndavuga nti ‘ICE iveho’ [ICE Out]. Ntidushimishijwe n’urugomo, kuko ntituri inyamaswa, ntituri ibivejuru, turi abantu.”
“ICE out” ni amagambo Bad Bunny yakoresheje asaba ko ICE (Ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka muri Amerika) buhagarika ibikorwa byabo byo guhohotera no gukurikirana abimukira, agaragaza ko abantu bose bagomba gufatwa nk’abantu, ntibakwiye gufatwa nk’inyamaswa cyangwa ibivejuru.
Ibyo Bad Bunny yavuze byakiriwe nk’ubutumwa bukomeye bwo gushyigikira ikiremwamuntu n’uburenganzira bw’abimukira, bigaragaza uko akoresha izina rye n’ijwi rye mu gusaba isi kwimakaza urukundo n’ubumuntu.
Bad Bunny yamaganye ivangura rikorerwa abimukira ubwo yakiraga igihembo cya Best Música Urbana Album mu bihembo bya Grammy.