× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bruce Melodie wakuriye muri korali akaba anateganya kuba pasiteri yasabwe videwo ya Gospel

Category: Entertainment  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bruce Melodie wakuriye muri korali akaba anateganya kuba pasiteri yasabwe videwo ya Gospel

Binyuze mu itsinda rya WhatsApp ry’abakunzi be bitwa Ibitangaza, rihuriwemo n’abarenga 750, bagaragaje imbamutima zabo ku kuba Bruce Melodie yasohora indirimbo y’amashusho yo kuramya Imana.

Ibi biganiro birebire, babigiranye mu munsi utari umwe, aho bahereye mu cyumweru cyatangiye ku wa 26 Mutarama 2026, bashingiye ku kuntu indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana yakoze zakunzwe cyane, zikumva n’abarenga miriyoni, dore ko nta mashusho zakoreye.

Mu Rwanda, biracyari ikintu giharanirwa na benshi, kikitwa guca agahigo, iyo indirimbo irebwe n’abagera kuri miriyoni kuzamura. Kugira ngo bigerweho, abenshi baba bakoze amashusho meza cyane, yabatwaye amafaranga menshi.

Ariko kuri izo ndirimbo za Bruce Melodie, zirimo iyitwa Nzaguha Umugisha na Urabinyegeza, zose zarengeje miriyoni y’abazirebye, nta mashusho zifite ari kuri YouTube.

None, koko byagenda bite Bruce Melodie wakuriye muri korali, akaba ateganya kuzaba umushumba w’itorero cyangwa akaba umwigisha ukomeye, aramutse asohoye amashusho (Official Video) y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afite, nka Nzaguha Umugisha na Urabinyegeza? Ubundi se, ni muntu ki mu myemerere?

Bruce Melodie, amazina ye nyakuri akaba Itahiwacu Bruce, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaza neza ko umuziki w’isi n’umuziki wo kuramya Imana bishobora guhurira mu muntu umwe, bitewe n’amateka ye, imyemerere ye n’ukuntu yakuriye mu rusengero.

Yavukiye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, akurira mu itorero rya ADEPR, aho yamenye Imana akiri muto, aririmba muri korali y’itorero nk’umwana w’imena, azwiho kuririmba neza no kwitwara neza, abifashijwemo cyane na mama we wamurereye mu by’Imana, witabye Imana mu mwaka wa 2014.

Ayo mateka yo gukurira mu rusengero ni yo asobanura impamvu Bruce Melodie ari ku rwego rwo hejuru, aho bamwe badahwema kumwita umuhanzi wa mbere mu muziki usanzwe (secular).

Ni umuhanzi utarigeze ahakana Imana cyangwa ngo ayitandukanye n’ubuzima bwe, ahubwo yakomeje guhamya kenshi ko ari Umukristo, ko akijijwe, ko asenga, kandi ko agakiza kamugendamo, kabone n’iyo abantu benshi batabimenyaga.

Uko imyaka yagiye ishira, Bruce Melodie yagiye agaragaza ko n’ubwo yahisemo inzira y’umuziki w’umwuga, atigeze ava ku mizi ye, ari na yo mpamvu kuri album ye Colorful Generation yasohotse mu Mutarama 2025, yashyizemo indirimbo “Nzaguha Umugisha”, akayita ku mugaragaro indirimbo ya Gospel, indirimbo asobanura nk’igerageza ryo gutuma abantu bumva uko byaba bimeze aramutse asohoye album yose igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Iyi ndirimbo Nzaguha Umugisha yakiriwe neza cyane, ishimwa n’abari mu gitaramo cya Listening Party i Kigali Universe ku wa 21 Ukuboza 2024, ndetse inashimwa n’abahanzi ba Gospel barimo Israel Mbonyi, wagaragaje ko yayikunze cyane, kandi ngo burya Bruce Melodie yahumekewe n’indirimbo ze mu kuyandika.

Uretse “Nzaguha Umugisha”, hari n’indirimbo nka “Nari Nzi ko Uzagaruka” iri kuri iyo album, irimo ubutumwa bwimbitse bw’ivanjiri n’ihumure, igaruka ku muzuko n’icyizere cy’ubuzima bw’iteka, n’ubwo Bruce Melodie atayise iya Gospel ku mugaragaro, ariko ikaba ikubiyemo Ubutumwa Bwiza nk’uko busobanurwa mu myemerere ya gikristo.

Ibi byose byerekana ko Bruce Melodie atari umuhanzi winjiye mu by’Imana atunguwe, ahubwo ari umuntu wabikuriyemo, akabigenderaho no mu bitekerezo bye.

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’ibitangazamakuru birimo B&B FM, yagiye ahamya ko ategereje ko abantu babimusaba ari benshi kugira ngo asohore album ya Gospel, agaragaza ko atabikora nk’uwaretse umuziki usanzwe, ahubwo ko yabikora nk’umuhanzi w’umunyamwuga ushaka “gukuramo undi muzigo akawurekurira abantu”, kuko, nk’uko abivuga, agakiza kagendana na we kandi Imana babanye neza.

Ni muri urwo rwego, byaba ari inkuru ikomeye kandi ifite uburemere, Bruce Melodie aramutse afashe icyemezo cyo gusohora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akazikora mu buryo bwa Official Video, aho kuzisohora nk’amajwi cyangwa lyric videos gusa.

Ayo mashusho yaba ashingiye ku mwuka w’isengesho, agaragaza abantu basenga, baramya, n’umuhanzi ubwe agaragara nk’usenga aho kuba uwerekana ubwamamare bwe, bityo amashusho akaba umuyoboro w’ubutumwa aho kuba igikoresho cyo kwiyerekana.

Byahindura izo ndirimbo amasengesho arebwa, amasomo agera kure mu mitima y’abantu, bigatuma bataba Abakristo gusa bungukirwa, ahubwo n’abandi bose bakabona ko umuziki ushobora kuba inzira yo kubaka, guhumuriza no kugarura ibyiringiro, kandi bikozwe n’umuhanzi usanzwe.

Kuba Bruce Melodie yarakuriye muri ADEPR, akaba yemera Bibiliya, akizera umuzuko n’ubugingo bw’iteka, kandi akabihamya mu ndirimbo no mu mvugo ze, byatuma ayo mashusho yakirwa nk’igihamya cy’urugendo rwe aho kuba igikorwa cyo gushaka izina.

Bruce Melodie aramutse asohoye Official Video z’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Urabinyegeza, Nzaguha Umugisha n’izindi yazakora, byahuza amateka ye yo mu rusengero, urugendo rwe rwa muzika w’isi, n’icyerekezo cye cy’ukwizera, bigatanga ishusho y’umuhanzi uhuza impano isanzwe n’Imana, umuziki n’ivanjiri, n’igihe cya none n’icyizere cy’iteka.

Nzaguha Umugisha , indirimbo Israel Mbonyi yakunze, yumve kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.