Umuhanzikazi Antoh yashize hanze indirimbo nshya "Ni Umukiza".
Uyu muhanzikazi ukunzwe muri Gospel mu karere ka Musanzi, yashyize hanze indirimbo nshya ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nk’uko yari yarabisezeranyije abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga (Social Media).
Akimara gushira iyi ndirimbo hanze ,Antoh yatangarije Paradise.rw ko asohoje isezerano yahaye abakunzi be yo kudatindana ibihangano.
Yagize ati "Nasezeranyije abakunzi banjye ko nzajya mbaha indirimbo mu buryo butarambiranye. None ndabisohoje".
Mu nkuru iheruka yabwiye Paradise.rw.rw ko uyu mwaka ari uw’akazi. Ibi yongeye kubigarukaho avuga ko mu yindi minsi mike azongera kubaha n’indi.
Izi ndirimbo zose zikaba zarafatiwe mu gitaramo cye (Live Recording) yakoreye muri Evangelical Restoration Church i Musanze, igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi barimo Bosco Nshuti n’abandi bakorera umuziki wabo i Musanze.
Umuhanzikazi Antoh yihaye gahunda yo gukora akazi gakomeye uyu mwaka aho yatekereje no mu rwego rwo kwagura akazi ke gukomeza kugeza ibingano bye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda hose kuko hose ahafite abakunzi.
Iyi ndirimbo "Ni Umukiza" ikaba iri kuri channel ye ya YouTube ndetse n’uwashaka izindi ndirimbo ze zayimbanjirije yazihasanga
Antoh ubwo yari mu gitaramo cye
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NI UMUKIZA" YA ANTOH
You are our upcoming Gospel music star. We are proud of you and pray that the Lord would make you an instrument to impact the world for Christ.
Faustin Ntamushobora, PhD